Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kongera amadevize gihiga ibindi

Icyayi cy’u Rwanda cyabonye ibihembo 5 birimo n’ikiruta ibindi mu imurikabikorwa ryaberaga i Kampala muri Uganda hagati ya taliki ya 26 na 28 Kamena muri uyu mwaka wa 2019.

Ni imurikabikorwa ryari rihuriwemo n’ibihugu bitandukanye 25 byiganjemo ibyo ku mugabane w’Afurika.Iri rushanwa kandi ryari rihuriwemo n’abafite aho bahuriye n’icyayi barimo abahinzi, abanywi b’icyayi ,abanyenganda ,abaguzi bacyo n’abagitunganya ndetse n’abashakashatsi.Icyari kigamijwe muri iri murikabikorwa ryahuje abasaga 500 , ni ukurebera hamwe ibibazo bikibangamiye igihingwa cy’icyayi ku isi muri rusange.

Muri iri murikabikorwa inganda zo mu Rwanda zashimwe kugira icyayi cyiza, muri rusange icyayi cy’u Rwanda cyahawe ibihembo 5 birimo n’ikiruta ikindi cy’igihugu gihiga ibindi mu kugira icyayi cyiza kurusha ibindi byari muri iri rushanwa.Inganda zahawe ibihembo  zitunganya icyayi mu Rwanda zirimo  Kitabi BP 1, Nyabihu PF1, Gisovu PD, na Kitabi D1.

Kugeza ubu icyayi cy’u Rwanda ni kimwe mu bikundwa cyane hirya no hino ku isi, ni nacyo gifite igiciro kiri hejuru ugereranije n’icyayi cyo mu bindi bihugu byo mu karere.Kuri ubu ku kilo kimwe icyayi cy’u Rwanda kigurwa amadolari 5.

Umusaruro w’icyayi mu Rwanda buri mwaka kuri ubu urenga metero cube ibihumbi 30 ku cyayi gihingwa ku butaka bungana na hegitare ibihumbi 26.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017-2018, umusaruro w’icyayi mu Rwanda wiyongereyeho ku kigero 11 % winjiriza igihugu,ni mu gihe icyayi cy’u Rwanda cyoherezwa  hanze cyiyongereye muri uwo mwaka ku kigero cya 18 % bikinjiza amadevize angana na miliyoni 88 z’amadolari y’Amerika.

Yvonne MUREKATETE

Leave a Reply