U Rwanda rwatangiye gutanga pasiporo z’ikoranabuhanga ruhagarika gutanga izisanzwe

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda rwatangiye  pasiporo  z’ikoranabuhanga zikozwe mu buryo zerekana ibimenyetso by’umuco Nyarwanda, zikaba kandi zifite ibimenyetso by’umutekano bituma irushaho kwizerwa ku Isi hose.

Umuyobozi mukuru  w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka,  Lt Col. Gatarayiha Regis avuga ko iyi pasiporo ikozwe mu mpapuro zikomeye kandi ko n’abazagerageza kuyigana bizabagora.

Ati “ Mpereye ku bimenyetso by’umutekano, ifite urupapuro rukomeye, urwo rupapuro rurimo akadirishya, ako kadirishya niko uzajya ushyira ku mashini ivanemo amakuru yose akenewe.”

Bimwe mu bimenyetso biranga pasiporo nshya y’ikoranabuhanga, ni inzu ya Kinyarwanda za gakondo hamwe na ‘Kigali Convention Centre’, Agaseke, Intore n’umubyinnyi, ibendera ry’igihugu n’Ingagi nka kimwe mu biranga ubukerarugendo mu Rwanda.

Enock Niyonzima ni umwe mu bamaze gufata izi Pasiporo nshya z’ikoranabuhanga, yavuze ko icyo zigiye kubafasha ugereranyije n’izari zisanzweho ari ukutabatinza mu nzira.

Ati “Nk’iyo twinjira mu gihugu baratubaza bati ufite ‘e-passport’ bace hano abafite izisanzwe nabo bace hano. Izisanzwe zituma utinda basuzuma ibintu byinshi ariko izi nshya zizajya zituma tudatinda badusaka.”

Iyi Pasiporo y’ikoranabuhanga izajya itangwa mu minsi itarenze ine nyuma yo gusabwa. Pasiporo zisanzwe zahagaritswe gutangwa, ariko abazisangwanywe bo bazazikoresha kugeza muri 2021.

Iyi Pasiporo iri mu byiciro bitandukanye, iy’abana, iy’abantu bakuru, iy’ayakazi ihabwa abakozi ba Leta bagiye mu butumwa bw’akazi n’iyabadiplomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka.

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, ruvuga ko iyi Pasiporo Nyarwanda y’ikoranabuhanga ya Afurika y’Iburasirazuba, ijyanye n’ibyemejwe n’Ikigo Mpuzamahanga kigenga iby’Indege za Gisivili, ICAO, n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba agenga ishyirwaho rya pasiporo.

Daniel Hakizimana

Leave a Reply