Abafite amavuriro yigenga barasaba koroherezwa kubona inguzanyo

Abayobozi b’amavuriro yigenga mu Rwanda barasaba ko bazajya boroherezwa kubona inguzanyo zitangwa n’ibigo by’imari kugira ngo bashobore kwagura ibikorwa byabo by’ubuvuzi.

Aba baganga bavuga ko imiterere y’urwego rw’ubuvuzi ituma bakenera amafaranga y’inguzanyo ariko yishyurwa mu gihe kirekire. Dr Muyombano Antoine ni Umuyobozi w’umuryango w’amavuriro yigenga mu Rwanda.

Yagize ati: “Iyo ushaka gushora imari ni ukuvuga ko ugomba kuba ufite amafaranga.Amafaranga uyakura muri banki,kenshi habaho igihe banki zishobora gushyiraho amananiza cyangwa ibisabwa, hari igihe  umuntu aba afite ubumenyi ariko ubwo bushobozi akaba atabufit.,Twagira ngo rero bajye borohereza abantu kubona amafaranga no kubaha uburyo bwo kuyishyura mu gihe kirekire.”

Dr.Muyombano yongeyeho ko  umwuga w’ubuvuzi atari nk’umuntu ucuruza isuka cyangwa umunyu uvuga ngo yacuruje mu gitondo ni mugoroba acyuye amafaranga.Ngo ni ibintu bisaba igihe kirekire ari nayo mpamvu basaba  ko iki  kibazo inzego zibishinzwe zagikemura , ikindi kandi  ngo n’inguzanyo yo muri banki nayo iri hejuru cyane.

Abagize umuryango w’amavuriro yigenga baraye bahuriye mu nama yari igamije gusuzuma imikorere y’amavuriro yigenga mu Rwanda, ibikorwa by’umuryango uyahuza, imbogamizi zugarije urwego rw’amavuriro yigenga n’uko zashakirwa umuti.

Mu Rwanda habarurwa amavuriro n’ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi byigenga bigera ku 150 ariko ibihuriye mu muryango ni 52 gusa.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply