Icyizere gike kuri bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro, hari ababusamiyeho

Hari ababyeyi bagana serivisi zo kuboneza urubyaro bavuga ko hari uburyo bukoreshwa muri izo serivisi bugira ingaruka ku buzima bwabo.

Bamwe bavuga ko hari uburyo bakoresha bakaribwa bimwe mu bice by’umubiri hakaba n’abavuga ko bisanga basamye nyamara bakoresha ubwo buryo.

Mukanyandwi Jaqueline n’umugabo we batuye mu mujyi wa Kigali ni umwe mu miryango ikoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, Jaqueline akoresha uburyo buzwi nk’agapira ariko yabanje urushinge, mu gihe yarukoreshaga we  n’umugabo we batunguwe no kuba yarasamye nyamara  yarakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Ati “Njye nashidutse ntwite sinzi ukuntu byagenze sinanamenye igihe nayisamiye kuko nta mihango najyagamo.”

Uretse gutungurwa no gusama inda kandi bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro hari n’abavuga ko bagorwa n’imihindagurikire y’umubiri igihe bakoresheje bumwe muri ubwo buryo.

Umwe muri bo aragira ati “Urushinge rwari runyishe,uragenda ukumva uri gucika intege,nahinduye ibinini ariko numva ntacyo bitwaye.”

Ibibazo nk’ibi bikigaragara muri gahunda yo kuboneza urubyaro bituma hari abagira imyuvire yo kwigengesera mu kuyigana.

Urugero n’uyu mubyeyi wo mu karere ka Rutsiro wagerageje uburyo bubiri bwo kuboneza urubyaro ariko bikarangira asamye inda.

Ati“Naje gufata umwanzuro ko ibyo abaganga bambwiraga bambeshye narabifashe mbishyira mu bwonko bwanjye, ubu umwana wanjye afite amezi 17 sindatwara inda.”

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko igomba kongerera amahugurwa abakozi bo mu mavuriro ku buryo bwo gukurikirana ubuzima bwahawe serivisi zo kuboneza urubyaro.

Guhugura abakozi bo mu mavuriro bakagira ubumenyi buhagije bwo gusobanura no gukurikirana abahawe servisi zo kuboneza urubyaro bifatwa na Minisiteri y’Ubuzima nk’ibizagabanya ibibazo bigaragazwa n’abahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro.

Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubuzima asanga bagomba kubwizwa ukuri ko imiti yifashishwa muri iyo gahunda ishobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwayifashe ariko ngo zikaba nke ugereranije n’akamaro kayo.

Ati “Tugomba guhugura abakozi bacu bo mu mavuriro bakamenya neza uko basobanurira ababagana bakamenya uko babwiza ukuri abafata imiti ko uburyo dukoresha bwo kuboneza urubyaro ni imiti nk’indi ni ukuvuga ko umuntu ugiye kuyifata yagasobanuriwe ko bishobora kugira ingaruka.”

Mu mpera z’umwaka ushize Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igipimo cy’abitabira kuboneza urubyaro byari kuri 53%.

Kuboneza urubyaro bifatwa nk’imwe mu ngamba yafasha mu guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage,imibare igaragazwa n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare yerekana ko kuri kilometerokare imwe habarurwa abaturage 416, kandi bashobora kwikuba 2 mu mwaka wa 2030 mu gihe hatagize igikorwa.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply