Imihanda yose yo mu mujyi wa Kigali izaba yuzuye mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Kigali baravuga ko hari imihanda ikeneye kwagurwa kubera ko ihuriramo imodoka nyinshi.

Kubakunze kugenda muri uyu mujyi wa Kigali mu masaha ya mu gitondo n’aya ni mugoroba ntawakwiyibagiza umuvundo ukabije w’imodoka unatuma bamwe bakererwa kugera ku kazi.Ni ikibazo abakoresha imihanda bavuga ko cyakagombye gushakirwa umuti.

Mushimiyimana Jean Marie akora kazi ko gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.yagize ati“Imigahanda ikeneye kwagurwa ni wa hano ku mazi ujya nyabugogo kuko naho hakunze kuba umuvundo w’imodoka kuko ari igice kimwe,bagakwiye kuwucamo ibice bibiri.”

Mugenzi we ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto nawe yagize ati“Navuga ko umuhanda wa kimironkougana kuri gare n’aho hakunda kuba ubucucike bw’imodoka.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije,Busabizwa Parfait,avuga ko uko imyaka ishira indi igataha ari nako ubwishi bw’abakoresha  imodoka  biyongera bikagira ingaruka ku migendere yifuzwa mu muhanda. Icyakora agaragaza ko uyu mujyi uri mu ngamba zo guhanga n’iki kibazo harebwa uko bakongera imihanda.

BUSABIZWA yagize ati “Mu by’ukuri gahunda zizakomeza zo kwagura umuhanda,kuko uko imyaka iza indi igataha ni nako abantu biyongera ndetse n’imodoka zikiyongera,bityo tugomba kubaka indi mihanda kugira ngo ifashe abantu kuba bakoresha iyo babonye ibabera hafi.”

Busabizwa yongeyeho ko uretse gahunda y’ibirometero 54 y’imihanda migari.hakiyongeraho umuhanda wa gitikinyoni.Ngo hari n’indi mihanda izajya ifasha abayikoresha cyane cyane mu gihe u Rwanda rwakiriye abashyitsi imihanda imwe imwe igafungwa  ku bw’umutekano.

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko indi mihanda iteganyijwe kwagurwa harimo Remera Controle Technique umanuka ujya Nyabisindu ukambuka ujya kibagaba.

Undi ni uturuka Kamutwa ugana ku Kinamba.Uva ku bitaro bya Muhima ujya Nyabugogo,n’undi uri munsi ya  Alpha Palace ujya kabeza.uturuka Prince House ugana I Masaka,Harimo  n’uwatangiye wa Sonatube ugana I Gahanga.

Iyi mihanda izaba igizwe n’ibice bibiri ariko yagera mu mahuriro y’indi mihanda ikaba itatu.Iyi yose umujyi wa kigali uvuga ko mu kwezi kwa gatandatu umwaka utaha izaba yuzuye.

Leave a Reply