Ubwigenge bwuzuye ni ukwihaza mu bukungu-Abaturage

Mu gihe tariki ya mbere Nyakanga ari umunsi u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge, bamwe mu baturage baravuga ko u Rwanda rutaragera ku bwigenge bwuzuye, kuko rutarihaza mu bukungu.

Hashize imyaka 57 u Rwanda rubonye ubwigenge, ubutegetsi buva mu maboko y’abakoloini b’Abababiligi, bujya mu maboko y’Abanyarwanda.

Gusa Pasiteri Uwabipfura Modeste asanga  igihugu kitaragera ku bwigenge bwuzuye, kuko rutarihaza mu bukungu.

Uwabipfura ati “ Igituma rero mvuga ko tuzabigeraho, n’ubwo bwigenge tukabukora mu buryo bwacu, kwigobotora byo twarabwigobotoye n’ubwo mu bukungu tutaragera aho tugera kuko tugikennye, ariko gahunda yacu ni ukuvuga ngo nunaduha ibintu nt’uduhake.”

Innocent Nizeyimana,  Umwanditsi w’amateka we asanga hari inzira yo kwigira u Rwanda rwatangiye, izarufasha kugera ku bwigenge mu bukungu.

Ati “ Ugereranyije aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu, usanga ruri mu nzira y’ubwigenge nyabwo, kandi ndatekereza ko hari igihe kizagera u Rwanda rukabona ubwigenge bwuzuye.”

Inzobere mu bukungu Dr. BIHIRA Canisius yo  isanga u Rwanda rufite ubwenge bwuzuye muri Politiki, ariko ngo haracyari urugendo rurerure kugira ngo rugere ku  bwigenge mu bukungu, ashingiye ku kuba umuvuduko w’ubukungu bw’igihugu uri hasi ugereranyije n’ibihugu byateye imbere.

Ati “ Nta Munyarwanda ujya gutekereza ngo atekererezwe n’umuntu uri i Burayi, nta Munyarwanda ukenera amafaranga ngo ajye kuyasaba i Burayi, urasanga hari intera tugezeho kandi ifite agaciro gakomeye, gusa ikibazo kirimo ntago ubukungu buzamuka nk’uko abantu byabyifuza,  kuko kugeza ubu ubukungu bwacu buracyari hasi ugereranyije n’ibihugu byateye imbere, ari nayo mpamvu navuga ko tutarigenga 100% mu gihe tutarigenga ku buryo bw’ubukungu”.

Inkunga ibihugu bikize biha afurika zikunze gutungwa agatoki ko zishobora kuba ari intwaro yatuma ibihugu interankunga byivanga mu mitegetekere y’uyu muganane, kandi ngo ntibyaba bitandukanye cyane n’ubukoloni.

Umukozi mu w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye Rucagu Boniface, asanga ibi ntawe bikwiye gutera impungenge, kuko ubu inkunga u Rwanda rwakira itakibamo agasuzuguro.

Ati “ Kudufasha ntabwo bikirimo ishyuro, ni imikoranire y’ibihugu, ikindi burya ntabwo igihugu gishobora kugira ubukungu 100%,  n’igihugu cya Amerika gifite ibyo gikesha abandi.”

U Rwanda rushyize ingufu mu gusezerera inkunga z’amahanga, aho nko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2019/2020, zagabanutseho 4%.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu angana na  68% by’Ingengo y’imari yose.

Imibare igaragaza ko ubukungu bw’igihugu nabwo bugenda buzamuka, aho muri 2018 ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.6% ugereranyije na 7.2%  yari iteganyijwe.

Rucagu Boniface mu kiganiro Ikaze Munyarwanda kuri Flash Fm

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply