Umuntu ‘yahanutse mu ndege’ ya Kenya Airways igeze i London arapfa

Birakekwa ko umugabo yahanutse mu ndege yarimo yururuka igwa ku kibuga cy’indege cya Heathrow mu Bwongereza, umurambo we ukaba wabonetse mu busitani bw’urugo ruri hafi.

Umurambo w’uyu mugabo wabonywe ku cyumweru ni mugoroba. Birakekwa ko yahanutse mu gice cy’amapine y’indege ya Kenya Airways yari ivuye i Nairobi igeze i London nk’uko polisi ibivuga.

Uturiye ikibuga cy’indege, yavuze ko uyu muntu yaguye kuri metero imwe gusa hafi y’umuturanyi we warimo yota izuba.

Uyu mugabo utifuje gutangazwa, yavuze ko yumvise ikintu kituye hasi agahita arebera mu idirishya riri hejuru akabona umurambo w’umuntu n’amaraso yuzuye hose mu busitani.

BBC ivuga ko Polisi yavuze ko igiye gukora iperereza, ariko kugeza ubu urupfu rw’uyu muntu ivuga ko itarushidikanyaho.

Kenya Airways yatangaje ko indege bivugwa ko uyu mugabo yahanutsemo yagenzuwe bagasanga nta kibazo na kimwe yagize.

Gusa ubwo yari imaze kugera hasi ngo basanze igikapu, amazi n’ibiryo mu mwanya ubamo amapine y’indege.

Leave a Reply