Batewe impungenge no gucumbika mu nkambi batitwa impunzi

Bamwe mu mpunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bacumbikiwe mu nkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe, baravuga ko bahangayikishijwe no kuba kugeza ubu batarabarurwa nk’impunzi ziri muri iyo nkambi.

Ibyo ngo bituma hari ibigenerwa impunzi bo badashobora kubona birimo amacumbi ibiribwa n’ibindi.

Bacumbitse   mu nkambi ya Kigeme ariko ntibabaruye nk’impunzi, abandi bavuga ko ababakomokaho n’abagize imiryango yabo bangiwe kubarurwa, kubera ko bataviriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo icyarimwe, hari n’abamaze mu nkambi imyaka irenze itanu batabaruwe.

Umwe ati“Barabaruye bakagira bamwe basimbuka bakanga kubabarura. Ubu tuba hano turi ibihumbi byinshi tutabaruye.”

Undi ati“Abantu benshi bagiye bahunga bagasiga abantu babo inyuma, ariko bakabasiga atari ubushake ukumva umwana wari warabuze se yamuvuga ntibemere.”

Ingaruka zikomoka ku kuba batabaruwe kandi baba mu nkambi y’impunzi bagaragaza, zirimo kutabona ibyo impunzi yahawe ubuhungiro igenerwa, no guhorana ubwoba buturuka ku kuba nta kigaragaza ko ari impunzi koko.

Yagize ati “Tugira inzara, ntitugira aho tuba, ntitunafite ubushobozi bwo gusubira Kongo tudasubijwe yo.”

Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi ivuga ko ibarura rikorwa mu nkambi z’impunzi ari igikorwa gihoraho, kandi kiba kigamije kureba imibare mishya y’impunzi, iyi Minisiteri ariko igaragaza ko hari abaryitabira nyamara ritabareba Philippe Habinshuti  ni umukozi wa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi akaba anafite mu nshingano ibibazo by’impunzi.

Ati “Abo ibarura ritareba ntabwo riba ribareba, niba umuturage wa hano ajya mu nkambi ngo bamubarure ntabwo byashoboka, niba yari impunzi mbere agataha hari inzira bigomba kongera gucamo.”

Habinshuti Phillipe akomeza agira inama abakiba mu nkambi kandi nta byangombwa by’ubuhunzi bafite.

Yagize ati “Inkambi ni ahantu hatuzwa impunzi zaje mu gihugu byemewe n’amategeko zigahabwa ubuhungiro byemewe n’amategeko.  Iyo rero utari impunzi ntabwo ukwiye kuba mu nkambi.”

Umubare munini w’impunzi zicumbikiwe mu Rwanda zigizwe n’umubare munini w’abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi HCR igaragaza ko kugeza mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, impunzi z’Abanyekongo zari zihariye 51% by’impunzi zose ziri mu Rwanda.

Mu nkambi 6 ziri mu Rwanda, eshanu muri zo zicumbikiye Abanyekongo gusa, inkambi ya Kigeme ubwayo ikaba icumbikiye abagera ku 21.034.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply