Gasabo: Abavandimwe babiri baguye mu nkongi y’umuriro yatewe na buji

Abana babiri bo mu Kagari ka Kibaza mu murenge wa kacyiru ho mu karere ka Gasabo basanzwe bitabye Imana nyuma y’aho inzu barimo ifashwe n’inkongi y’umuriro byemezwa ko yaturutse kuri buji.

Urupfu rw’aba bana bava inda imwe, rwamenyekanyekanye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira kuri uyu wa gatatu.

Umukuru afite imyaka itatu n’igice mu gihe umuto ari mu kigero cy’imyaka ibiri,ni abana ba Norbert Ngabonziza na Kayitesi Bantegeye.

 Amakuru y’abatangabuhamya bari bahari ubwo inzu yibasirwaga n’inkongi y’umuriro aravuga ko ahagana mu ma saha ashyira saa yine z’ijoro, umwana uri mu kigero cy’imyaka 15 wabaga muri uru rugo yagiye kugura buji asiga indi yaka agarutse asanga inzu irimo gushya,niko gutabaza abaturanyi.

Bamwe mu batabaye mbere barahamya ko umuriro wabarushije imbaraga barwana no kuwuzimya ariko basanga abana bapfuye.

Uwitwa Nyinawumuntu Antonia aragira ati “Avugije induru nahise nsohoka mu nzuu niruka nzamuka mvuza induru nkihagera tubona umuriro wabaye mwinshi ku buryo twabuze uburyo bwo kwinjiramo.”

Undi witwa Ineza Francine w’umuturanyi nawe aragira ati “Numvise abantu bavuza induru ngo abana barahiye nanjye nahise nsohoka ndahurura mpageze nsanga abana b’umuturanyi ndabazi ni umuhungu witwa Ganza na iranzi,twasanze ababyeyi babo badahari ariko twagerageje gutabara ariko dusanga abana bamaze gushya.”

Muri ayo masaha Ise w’abana na Nyina w’abana ntabwo bari bahari.

Nyina ngo akimara kumenya iby’aya makuru yahamagaye umugabo we amubwira ko ajya gutabara abana be ko bahiriye mu nzu.

Ise yahise agera mu rugo rwe nawe asanga byarangiye.

Uyu mugabo agaragaza ko umugore nta kazi yari afite,gusa ngo bari bafitanye amakimbirane ashingiye kugucana inyuma.

Bamwe mu baturanyi n’ubuyobozi bw’akagari ka Kibaza barashyira mu majwi nyina w’aba bana kutubahiriza inshingano z’umubyeyi usiga abana mu ijoro akigendera nta mpamvu zifatika yari agiyemo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibaza Ruzibiza Wilson asaba ababyeyi kubahiriza inshingano zabo.

Aragira ati “ Turasaba abantu baba bafashe icyemezo cyo gushinga urugo ko bagombye kwemera n’ishingano z’ababyeyi ntibasamare,nk’uwo mumbyeyi wataye abana akigendera iyo ahaba turakeka ko aba yarengeye ubuzima bwabo.”

Kugeza magingo aya Nyina w’abana yaburiwe irengero mu gihe imirambo yajyanwe mu bitaro bya Polisi biherereye ku kacyiru.

NTAMBARA Garleon

Kanda aha ukurikire inkuru mu mashusho

Leave a Reply