Turacyubaka amasoko azaca ubucuruzi bw’akajagari-Umujyi wa Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko gahunda yo kubaka amasoko y’abafite ubushobozi buke ikomeje hirya no hino mu turere hagamijwe guca bwa bucuruzi bw’akajagari bwamenyekanye nk’ubuzunguzajyi.

Bamwe mu bakora ubu bucuruzi bavuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma batareka ubu bucuruzi biterwa n’uko kujya mu masoko bubakiwe bitoroshye kuko ajyamo abifite.

Mutuyimana Clementine ni umwe mu bakora ubucuruzi bwo mu muhanda buzwi nk’ubuzunguzayi.

We na bagenzi be baravuga ko kujya mu masoko bubakiwe bitorohera buri wese bitewe n’uko ajyamo ubifitiye ubushobozi.

Mutuyimana yagize ati “Amasoko ajyamo abafite ubushobozi buhagije twebwe duciriritse birirwa batwirukankana mu muhanda waba washoye ibyo bitanu cyangwa bibiri ukaba urabihombye.”

Umulisa Sandrine yagze ati “Njye ntabwo nashora amafaranga igihumbi mu muhanda hari n’undi ufite ibihumbi bitanu byo kwishyura ikibanza ngo bakimwime njye bakimpe.”

Bamwe mu bakoraga ubu bucuruzi bakunze guhangana n’inzego zishinzwe umutekano, ndetse bamwe bagakubitwa.

Bamwe muri bo bagiye mu masoko bubakiwe.

Aba bahamya ko n’ubwo abakiriya ari bake ariko ngo bacuruza nta muntu ubirukaho.

Umwe yagize ati“Mbere wasangaga ibyo twashoye babitwambuye, ariko kuba turi hano mu isoko turakora nta kibazo nta n’umuntu ukitwirukankaho.”

Tuyikorere Emmanuel nawe ati “Baraza bakabona nta bakiria bagasubira mu muhanda ariko bagerageje bakaza tukihangana tugategereza abo bakiriya bagashora n’ayo make bafite hari igihe byabafasha.”

Nyuma y’igihe kitari gito hashyizweho ingamba zihamye mu gukumira ubu bucuruzi, haracyagaragara bamwe mu babukora.

Babukora bafite urwikekwe kuko baba batinya inzego z’umutekano zitanatinya kubirukankana.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Busabizwa Parfait,avuga ko gahunda yo kububakira amasoko igikomeje ndetse ngo mu mujyi wa Kigali abazunguzayi basigaye ni bake.

Busabizwa ati “Uzarebe n’abacuruza ibintu basigaye babihisha abo bagaragara ni babandi bihisha mu masaha ya n’ijoro,ariko barabizi kuko twabyumvikanyeho,twabubakiye amasoko twibaza ko ayo masoko yose n’ayo gutuma bacururiza ahantu heza kandi bagashobora kubona ababagurira.”

Umujyi wa Kigali ntugaragaza igihe ntarengwa ubu bucuruzi bufatwa nk’ubutemewe buzaba bwacitse.

Ubuyobozi bugaragaza ko amasoko y’abafite amikoro make nk’aba azakomeza kubakwa hagamijwe kubafasha kwiteza imbere.

Kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hari amasoko y’abahoze ari abazunguzayi Nyabugogo, Gisozi, Kicukiro ndetse ngo ku bufatanye n’akarere ka Gasabo, hagiye kubakwa irindi soko Kimironko rizajyamo abantu 300.

Leave a Reply