Ubushakashatsi bwerekanye ko itabi ritera ubuhumyi, Abanyarwanda bati “ Ni murice”

Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu banywa itabi bafite ibyago byinshi byo kurwara amaso kugera ubwo bibateye ubuhumyi.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko abanywa itabi bari mu kaga kuko bibasirwa n’indwara nyinshi ugereranyije n’abatarinywa.

Nk’uko abahanga babisobanura, abenshi mu banywa itabi ntibazi akaga kabugarije mu gihe ababizi babikerensa.

Ibyavuye mu nyigo yakozwe n’Umuryango w’Abongereza ‘Royal National Institute for Blind People’ birerekana ko abanywa itabi bafite ibyago byikubye kabiri byo gutakaza ubushobozi bwo kubona.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko buri mwaka ku isi imiryango na za guverinoma zihomba miliyari imwe na miliyoni 400 z’amadolari akoreshwa mu kuvura abarwaye kubera ingaruka z’itabi, kuko riri mu bitera 16% by’indwara zitandura.

Ubu bushakashatsi burerekana ko umwe muri batanu banywa itabi ari we wenyine uzi ko byatuma atakaza ubushobozi bwo kubona.

Mu Rwanda, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima yerekana ko 10% by’abagabo banywa itabi naho abagore akaba ari 2%.

Iyi ni imibare ya 2014/ 2015.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda  mu ishami ry’ubuvuzi  mu gashami ku buvuzi rusange Ndikubwimana Tuhire Adolphe, asobanura uburyo itabi rihumanya urinywa.

Yagize ati “Muri iyi minsi ya none hari ikintu gishya abantu batajya bibandaho ku bubi bw’itabi kubera umuntu yatakaza ubushobozi bw’imirebere, ugereranyije n’uko yari asanzwe areba. Iyi ndwara si nshyanshya ahubwo abantu bitaga kuvuga ngo itabi ritera ibihaha n’ibindi ariko nanone itabi rituma umuntu atakaza imirebere bikagera no ku buhumyi.”

Ubushakashatsi bwose bwakozwe, bugaragaza ko itabi ritera kanseri yaba iyo mu bwonko, iyo mu kanwa, iyo mu muhogo iy’ uruhu no mu myanya y’ ubuhumekero.

Itabi kandi ritera za diyabeti, indwara z’ umutima.

Mu ngamba za leta y’u Rwanda harimo kuzamura umusoro hagamijwe guca intege abarinywa.

Bamwe mu Banyarwanda, bashingiye ku bubi bazi ku itabi basaba abarinywa kurireka.

Umwe yagize ati “Ikintu nzi cy’itabi n’uko nk’urubyiruko rutagomba kurinywa kuko riyobya ubwenge,nk’ubu nkanjye niyo ndyumvise iruhande rwanjye umutima wanjye umera neza.”

Undi yamwunganiye ati “Itabi urarinywa wamara kurinywa rikakubuza na apeti yo kurya wakwicara mu bantu ukanukira abantu, itabi ni iribi jyewe nirirwa mbyihaniza abana banjye kutazigera barinywa. Ni barice rwose kuko nta nyungu yo kujywa itabi”

Adolphe ndikubwimana Tuhire avuga kandi ko kureka itabi bishoboka ndetse akajya n’inama yafasha abasghaka kurireka.

Yagize ati“Iyo izo ngaruka zose tuzivuga kureka itabi birashoboka,ikibanze n’ukureka kugendana n’inshuti mwasangiraga itabi,abanyarwanda baravuga ngo mbwira abo mu gendana nkubwire uwe uriwe ,urumva niba wajyendanaga nabanywi b’itabi  icyiza ni ukabareka ukajyendana n’abari mu cyerecyezo ushaka kujyamo.”

Uretse izi ndwara zavuzwe haruguru kandi, ngo kuri uru rutonde hiyongeraho kuba itabi ritera ubuhumyi, igituntu, no kuba umwana yavukana ibibazo igihe nyina yanywaga itabi amutwite.

Hirya no hino ku Isi haboneka umubare munini w’imfu z’abatagejeje igihe, kubera kunywa itabi. Abarenga ibihumbi 400 bapfa buri mwaka bazize ingaruka z’itabi. Muri Amerika umubare w’abahitanwa n’ingaruka z’itabi uraruta kure uw’abahitanwa n’intambara.

REBA MU MASHUSHO:

Yvette UMUTESI

Leave a Reply