Gasabo: Abayobozi bashya FPR Inkotanyi basabwe gukorana neza n’abaturage

Abayobozi b’Umuryango FPR inkotanyi bavuga hari abayobozi bo mu nzego zibanze bataramenya inshingano zabo neza, bikavuna ubuyobozi bwo hejuru.

Icyakora abanyamuryango ba FPR inkotanyi biganjemo urubyiruko, basanga ubuyobozi butakifasha bwonyine, ahubwo bavuga ko bagiye gufatanya mu rugendo rwo kwiyubaka, no gukosora amwe mu makosa y’abayobozi. 

Ibi byatangarijwe mu mahugurwa y’abagize inzego z’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukunze gushirwa mu majwi, kudakurikira neza gahunda z’abaturage, bigatuma basiragira.

Mu muryango FPR Inkotanyi, ubuyobozi bukuru buvuga ko abo bayobozi badakora uka bagakoze, bituma bagorwa cyane no gucyemura ibibazo by’abaturage uko byakagombye, kuko ngo abo baba bari kumwe nibo bakabikemuye.

Uyu ni Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamulangwa Stephen, akaba n’Umuyobozi wungirije w’umuryango wa FPR inkotanyi ku rwego rw’akarere.

Ati “ Ahantu hatari imbaraga cyane hari ku rwego rw’umudugudu ndetse n’utugari ubona inzego… hamwe zakoraga ahandi ntizikore, n’aho zikora ugasanga harakora bamwe, abandi mu batowe ntibakore, kandi bikarangirira aho ngaho. Ubu rero ikizahinduka ni uko abantu bagomba gukora inshingano abanyumuryango babatoreye, utabikoze akabibazwa.”

Ubwo bari mu mahugurwa y’abagize inzego z’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo, urubyiruko ruri muri uyu muryango ruvuga ko abo bayobozi batakifasha bonyine, ko nabo ari umwanya wabo bagatanga umusanzu umuryango ubakeneyeho, bagafatanya n’abo bayobozi.

Uwitwa Munyurangabo Evode yagize ati “ Tuzajya tumanuka noneho tujye kunoza imikorere, cyane cyane duhereye ku mudugudu kuzamuka kugira  ngo turusheho gusobanurira inzego, kuko abahuguwe uyu munsi barahita bajya guhugura ku mirenge, ku kagari ndetse no kugera no ku midugudu.”

Undi witwa Ashimwe Umubyeyi Adeline yagize ati “ Dukore, tuvugane, tuganire tugire ibyo dupanga kandi tubigereho, bive mu kuvuga gusa, ahubwo bijye mu bikorwa.”

Ibi biganiro byahuje abayobozi bari mu muryango wa FPR Inkotanyi batowe, bavuye mu mirenge uko ari 15 igize akarere ka gasabo.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ibi biganiro bifasha abayobozi bashya kumenya imirongo migari, kugira ngo babashe gukora inshingano zabo nk’uko bikwiye.

Mayor Rwamulangwa ati “ Ubunyamabanga bukuru bwashyizeho umurongo, kugira ngo batangire neza inshingano zabo bumva icyo basabwa. Ibi rero ni ibiganiro by’amahugurwa ajyanye n’imirongo migari.”

Buri mpera z’icyumweru (weekend) muri Gicurasi na Kamena 2019, Umuryango FPR-Inkotanyi wari bikorwa by’amatora yo gusimbuza abayobozi bawo barangije manda y’imyaka ine, guhera ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’intara n’Umujyi wa Kigali.

Abdullah IGIRANEZA