Bamwe mu babyeyi bagaragaza ko imyitwarire mibi isigaye irangwa n’abana b’iki gihe biterwa n’uko batakibahana kubera amategeko.
Hari bamwe bavuga ko amategeko yababereye inzitizi zo kudahana abana babo bigatuma bigira intakoreka,kandi bikabazanira n’ingaruka zirimo kwishora mu ngeso mbi.
Umwe mu babyeyi yagize ati “None se umwana iyo yirirwa agenda ntagume murugo ngo akore imirimo wabigenza gute,abana bubu barananiranye rwose.”
Undi yungamo ati “Cyera tukiri murugo twaracyahwagwa tugakubitwa,icyakorwa byasubira nka mbere abana bakajya bakurira ku gitsure cy’ababyeyi babo.”
Ibi ariko siko Mwumvaneza Daniel abyumva kuko avuga ko umwana utahanwe n’ababyeyi atakwigirira akamaro ngo azakagirire n’igihugu.
Ngo asanga hari ababyeyi bumvise nabi uburenganzira bw’abana.
Yagize ati “Iyo udahannye umwana hari icyo aba atakaje,iyo rero utamuhaye umurongo za ndangagaciro duhora turirimba buri munsi azazitakaza ntabwo azaba umunyarwanda dushaka ko azaba we.Nutamufasha ngo umugorore ntuzaba umugize umugabo nyamugabo ubereye u Rwanda ubereye afurika nziza kuburyo yajya avuga ati mama na papa bangize uwo ndiwe.”
Uwineza Beline Perezida w’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda (FFRP) ntiyemeranya n’ababyeyi bashinja leta kubabuza guhana abana babo kuko umwana akwiye kurerwa n’ababyeyi be.
Gusa ngo guhana si uguhanisha ibihano biremereye umwana.
Yagize ati“Ntabwo ababyeyi bambuwe inshingano zo guhana icyo si cyo ahubwo ibyakuweho ndetse binabuzwa n’amasezerano mpuzamahanga yo kwita ku burenganzira bw’umwana, ni uko abana barindwa ibihano bibabaza umubiri.Umubyeyi afite uburyo bwinshi yakoresha bwo guhana umwana ariko bitamujyana mu bihano bimutesha agaciro bikanabangamira uburenganzira bwe.”
Uku kumva nabi guhana abana byaturutse kuri bamwe mu babyeyi bari basigaye bahana abana bya kinyamaswa bakaba ibihano bibabaza umubiri.
Hari umubyeyi mu karere ka Bugesera wumvikanye yatwitse ibiganza umwana we kuko yacukuye ibijumba.
Ibi nibyo bamwe baheraho bavuga ko ibi bihano bikwiye kuvaho ababyeyi bahana abana babo bunyamaswa bagakurikiranwa.
Yvette UMUTESI