USA: Umutingito ukomeye wibasiye leta ya California

Umutingito w’isi wo ku gipimo cya 7.1 wibasiye ibice bimwe byo mu majyepfo ya leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukaba ari wo ukomeye cyane wa mbere ubayeho muri iyi leta mu myaka 20 ishize.

Aho uwo mutingito washegesheje ni mu mujyi wa Ridgecrest, kuri kilometero hafi 240 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Los Angeles.

Ku wa kane w’iki cyumweru, undi mutingito uri ku gipimo cya 6.4 wari wibasiye n’ubundi aka gace.

Mu kiganiro n’abanyamakuru  Dr Lucy Jones, impuguke mu bumenyi bujyanye n’imitingito y’isi, yavuze ko bishoboka ko iyi mitingito ikomeza.

Yagize ati  “ Buri mutingito w’isi utuma undi nawo ushobora kubaho, hari ibyago biri ku kigero cy’icumi ku ijana (10%) by’uko mu cyumweru gitaha haba undi mutingito nk’uyu cyangwa ukameye kurushaho.”

 Dr Jones yangeyeho  ko bitapfa gushoboka ko uwo mutingito wundi uramutse ubaye wagera no mu bindi bice.

Umutingito w’ejo ku wa gatanu wumvikanye n’i Las Vegas muri leta ya Nevada bihana imbibi ndetse no hakurya y’umupaka muri Mexique.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibyangijwe n’uyu mutingito.

Guverineri wa California, Gavin Newsom, yihanganishije abagizweho ingaruka n’uwo mutingito ndetse abizeza ubufasha. Yanasabye ko Perezida w’Amerika atangaza ibihe bidasanzwe n’inkunga y’ingoboka.

.