Barasaba ko kudefanda igitabo byagaruka muri Kaminuza y’u Rwanda

Bamwe mu barangije muri Kaminuza y’u Rwanda kimwe n’abarimu bayigishamo basanga Leta yari ikwiye kugarura gahunda yo kwerekana igitabo  no kugisobanura mu ruhame (bizwi nko kudefanda Memoire) byakorwaga n’abanyeshuri barangije Kaminuza, kuko ngo biri mu byatumaga umunyeshuri ashyira imbagaraga mu gukora ubushakashatsi, bityo akazasohoka ari umuhanga.

Ubusanzwe kugaragaza no gusobanura  igitabo mu ruhame ku munyeshuri ugiye gusoza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda,  byakuweho ku mashami amwe namwe nka y’imibanire y’abantu  (Sciences sociale) n’ubukungu (Economie).

Kuri ubu   umunyeshuri yandika igitabo, akagiha umwarimu akamukosohora akumuha amanota.

Gusa abakurikiranira hafi uburezi bw’u Rwanda bavuga ko byagize ingaruka ku ireme ry’uburezi, kuko kugaragaza igitabo no kugisobanura mu ruhame byatumaga umunyeshuri agira umwete mu gukora ubushakashatsi kugira ngo azajye imbere y’abantu yiteguye.

Prof Vincent Sezibera ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Yagize ati “ Iyo umunyeshuri abonye ‘diplome’ ya Kaminuza, aba atangiye urugendo rwo kwinjira mu muryango w’abashakashatsi. Kuba atakora ‘defense’, umwitozo ntabwo uba urangiye ku bwanjye, kuko buriya no guhagarara imbere y’abantu uri kubabwira ubumenyi bituma wiyubakamo icyizere ko nawe ushobora kubwira abantu bakumva.”

Vedaste Nzamurambaho warangije agaragaje igitabo mu ruhame muyahoze ari ‘Umutara Polytechnique’ asanga umunyeshuri warangije adasobanuye igitabo cye mu ruhame ngo abantu bamubaze ibibazo, bimugiraho ingaruka mu gihe agiye mu kizamini cy’akazi cyo kuvuga (Interview).

Ati “ Abantu rero ubu ngubu batadefanda (Gusobanura igitabo mu ruhame)ngira ngo bari guhura n’ikibazo gikomeye cyane cyane mu kizami cyo kuvuga (interview) kuko ntwabo baba bamenyereye kujya imbere y’abantu ngo babaze ibibazo, ugasanga umuntu yatsinze ikizamini cyanditse ariko icyo kuvuga kikamutsinda.”

Theoneste Niyikiza  warangije muri Kaminuza y’u Rwanda  ariko adasobanuye igitabo cye  mu ruhame, nawe asanga byanze bikunze kutagaragaza igitabo mu ruhame bigira ingaruka ku banyeshuri barangiza.

Ati “ Kuvuga ko rero hari icyo byahungabanyije ntibyabura, kuko umunyeshuri guhagarara agasobanura ibintu yakoze ni bimwe mu byatumaga yigirira ikizere no mu gihe cy’ibizami by’akazi.”

N’ubwo bitazwi neza impamvu yo gukuraho kugaragaza igitabo no kugisobanura mu ruhame ku banyeshuri barangiza muri amwe mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda, bwana Albert Mutesa,  Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikoranana na UNESCO ikaba igengwa na Ministeri y’Uburezi, abihuza no kuba umubare w’abitegura gusohoka muri Kaminuza wari umaze kugenda uba munini, bityo bagasanga bitari byoroshye ko buri munyeshuri abonerwa umwanya wo gusobanura igitabo  mu ruhame.

Ati “ Nka kuriya ku munsi wa nyuma abantu bajyaga kwerekana ibitabo imbere y’abantu, kugira ngo uzabikore ku bantu bose barangiza usanga ari ikibazo. Icyifuzo cy’ababyeyi nicyo, kuko biriya byatumaga ireme ry’uburezi rizamuka umunyeshuri ataba umunebwe, gusa tugomba gushyira ku munzani ibintu bibiri kuko dushaka abanyeshuri benshi barangiza kandi bafite ireme ry’uburezi.”

Gusa n’ubwo ibi byavuyeho ngo hari izindi ngamba zafashwe zirimo nko kuba abanyeshuri basigaye bafatanya gukora ubucukumbuzi bakandika igitabo ari babiri, kandi ngo ibi nabyo ngo bifasha umunyeshuri gusohokana ubumenyi bwimbitse.

Ahagana mu mwaka w’amashuri wa 2010-2011, nibwo gahunda yo kugaragaza igitabo no kugisobanura mu ruhame ku munyeshuri urangije muri Kaminuza y’u Rwanda byakuweho, ku mashami amwe namwe.

Daniel HAKIZIMANA