Umugore wo mu murenge wa Shangasha yishwe n’abajura banasiga bakomerekeje umwana we w’umuhungu w’imyaka 16, mu rukerera kuri uyu wa mbere.
Hari abasore 2 bari mu kigero k’imyaka 20 bafashwe bari mu bakekwaho ubu bugizi bwa nabi.
Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Shangasha, mu Murenge wa Shangasha ho mu karere ka Gicumbi, baravuga ko ahagana saa munani z’urukerera ryo kuri uyu wa mbere, aribwo hari abitwikiriye ijoro bateye umuturanyi wabo.
Bunani Jean Bosco aravuga uko byagenze.
Ati “Twebwe duhita tumanuka ngo tujye kureba aho bakuye iyo nka, dusanga uwo mudamu bamuteraguye ibyuma bamwishe,dusanga umwana we bamukase ugutwi na we ni indembe, bahita bamutwara kwa muganga. Abo ngabo bari bafashwe n’irondo polisi ihita iza irabatwara ijya ku bafunga.”
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix yavuze ko n’ubwo hari uwabuze ubuzima, ariko aba bajura bateshejwe bitewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “N’ubwo bahageze yarangije kwicwa, inka imwe bayifashe indi bari bayishyize mu ishyamba. Icyo dutanga nk’ubutumwa nk’abanyashangasha n’abaturage muri rusange, ni ugukaza amarondo, amarondo abyara umusaruro. Icya kabiri na none ni ugutangira amakuru ku gihe ku myitwarire babona idahwitse ku bantu babana mu masibo.”
Uyu muyobozi avuga ko aya amahano yakozwe n’insoresore z’urubyiruko zitagira
akazi, agasaba urubyiruko gushaka imirimo ibyabyarira amafaranga aho gushaka aho bayakura mu buryo bwo kugira nabi.
Yagize ati “Urubyiruko rwacu ni ugukangukira umurimo, urubyiruko rumwe na rumwe bashakaka kurya batakoze, bakirirwa ku dusantire hirya no hino, noneho ntibajye mu mirimo, bakaza gushaka amafaranga kandi menshi kandi batakoze.”
Ku makuru yari yatanzwe n’abaturage, irondo ryafashe abasore babiri bari mu kigero k’imyaka 20, bakekwaho kwica uriya mugore bakanakomeretsa umwana we w’imyaka 16.
Umwana wakomerekejwe yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Bushara, bariya basore babiri bashyikirijwe Polisi.
Yvette Umutesi