General Ntaganda yahamijwe ibyaha by’intambara na ICC

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rumaze guhamya Bosco Ntaganda ibyaha by’intambara n’ibyihasiye inyokomuntu yakoreye muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya kongo, ubwo yari ayoboye inyeshyamba za UPC.

Abamwunganira bavuga ko arengana, ko ahubwo na we yinjijwe mu gisirikare ari umwana.

General Bosco Ntaganda wiswe ‘The Terminator’, yahamijwe ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu no kwinjiza abana mu gisirikare.

Abamwunganira bavuze ko ari inzirakarengane, kubera ko nawe yinjijwe mu gisirikire akiri umwana muto cyane.

Ntaganda abaye umuntu wa kane Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi ruhamije ibyaha, kuva rwashingwa mu 2002.

Bamwe mu mpunzi bahunze kubera ibibazo by’umutekano mucye wagaragaye mu gace karimo imirwano yatewe na Ntaganda, bavuga ko bizeye ko amahoro azagaruka, mu gihe ntaganda ari imbere y’ubutabera.

Umwe yagize ati “Dutegereje kureba niba ugufatwa kwa ntaganda aribyo bizazana amahoro. Nibiyazana bizaba ari amahire.”

Undi agira ati “Ugufatwa kwa ntaganda kuzazana amahoro, kuberako abana benshi bapfaga kubera we.”

General Bosco Ntaganda w’imyaka 45, ashinjwa kurebera abasivili bicwa n’ingabo ze mu ntara ya Ituri, agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro, hagati y’umwaka wa 2002 na 2003, muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ntaganda ashinjwa ibyaha by’intambara 13, n’ibindi bitanu byibasiye inyokomuntu, ubwo yari umuyobozi wungirije, mu nyeshamba za (Union des Patriotes Congolais) cyangwa UPC.

Ni ibyaha byakorewe mu bitero byagabwe ku baturage batari abo mu bwoko bw’Abahima, mu ntara ya Ituri, hagati ya 2002 na 2003.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kandi ruvuga ko hari ibindi byaha inyeshyamba yari ayoboye zakoze, zishyamirana n’indi mitwe yitwaje intwaro muri ako gace.

Muri Werurwe 2013, Ntaganda yigemuye kuri Ambasade y’Abanyamerika mu Rwanda, asaba ko yajyanwa ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi.

Urubanza rwa Ntaganda rwatangiye muri Nzeri 2015.

Ntaganda wari wariswe akazina ka ‘Terminator’, yumvikanye avuga ko atari umunyabyaha, ahubwo ari impirimbanyi y’impinduramatwara.

Abdullah IGIRANEZA