Perezida wa Repubulika y’u Rwanda asanga kuba abigishaga inyigisho z’Imana, bagahagarara imbere y’abantu babayobora barafashe iya mbere bakabicira mu nsengero ari inenge izahora ikurikirana abanyarwanda.
Perezida Kagame yabitangarije mu mahugurwa yateguwe n’umuryango uharanira amahoro ‘Peace Plan Rwanda’ yiswe ‘‘Driven Leadership Gathering’’ yibanda ku miyoborere n’indangagaciro zikwiye abayobozi ba leta, abanyamadini n’abikorera
Perezida Kagame yasabye abasaga 2000 bateraniye I Kigali kudahora basubira mu bintu cyangwa ngo bige ibyo bazi badakoresha ngo bagere ku bindi, ati” Icyo nabasaba ni ukudahora dusubira mu bintu gusa cyangwa ngo umuntu ashake kwiga ibyo azi udakoresha kugira ngo agere ku bindi, ni na cyo kibazo kinini abemera bakwiye kuba bafite, kuko ntabwo waba wemera hanyuma abe ari wowe ugaragara mu bikorwa bisa nk’iby’umuntu utemera.”
Perezida Kagame yakomoje ku mateka u Rwanda rwanyuzemo ya Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko ayo akwiye kuba yarasigiye abanyarwanda isomo.
yagize ati” Mu bibazo twagize mu gihugu cyacu, ariya mateka dufite arimo kwibuka n’ibindi byari bikwiye kuba byaratuviriyemo isomo, wenda ni yo mpamvu tugenda dutera imbere, ibikorwa bya benshi bikaba bigenda bigaragara.”
Umukuru w’igihugu agaragaza ko kuba abari bashinzwe kwigisha abantu ijambo ry’Imana barabishe ari inenge itazasibangana.
Ati “Ariko n’ubu njye ntabwo ndasobanukirwa ukuntu abantu bahagararaga imbere y’abandi babigisha inyigisho z’Imana, insengero zikabaho ariko izo zikaba izo kwiciramo abantu, ba bigisha akaba ari bo bagenda batunga agatoki abakwiye kwicwa, abashinzwe kwigisha ijambo ry’Imana bakajya muri bagenzi babo bigisha hamwe bagahitamo ugomba kwicwa n’ugomba gusigara”, iyo ni inenge izahora idukurikirana, ni yo mpamvu nk’abanyarwanda tugomba gukora ibinti bidasanzwe kugira ngo duhangane n’iki kintu kidasanzwe cyatubayeho.”
Perezida Kagame yabibukije gushyira mu bikorwa inyigisho zitangirwa mu nsengero, ati” Usanga twarigishijwe byinshi ariko tukananirwa kugera ku ntego zacu…,aho twagize intege nke ni uguhindura inyigisho, tugomba kuva mu rusengero twiteguye ko inyigisho twahawe dukwiye kuzikurikiza n’ahandi hose hanze aho tujya mu kazi, mu mashuri, mu ngo…”
Aya mahugurwa ayobowe n’ Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pasiteri Rick Warren usanzwe ari inshuti y’akadasohoka y’u Rwanda kuva mu myaka 15 ishize.
Pastor Rick Warren yavuze ko u Rwanda rudashobora kugera ku ntego rwiyemeje mu gihe Abanyapolitiki, Abihayimana n’abikorera badakoreye hamwe.
Ati “Abanyumvishe mvuga kuri gahunda ya Peace Plan nkunda kuvuga ko kugirango igihugu gihagarare neza kigomba kwicara kumaguru atatu nkuko intebe igira amaguru atatu, ni ukuvuga ko gikeneye inzego za Leta , imiryango itari iya Leta , abacuruzi ndetse n’abihayimana.”
Umuryango Peace Plan niwo wateguye amahugurwa kubuyobozi bufite intego.
Nyuma y’inyandiko ya Pastor Rick Warren ifite umutwe ugira uti “The Purpose Driven Life” u Rwanda rwasabye itorero rye rya Saddleback kohereza abayoboke baryo mu Rwanda nk’igihugu kiyobowe n’intego. Icyo gihe mu 2005 nibwo hanatangijwe “Peace Plan”.
Peace Plan iri ku Isi hose igamije guteza imbere ubwiyunge, gufasha abayobozi, abakene, abarwayi no kwigisha urubyiruko rw’ahazaza.
Kuva yatangizwa ku butumire bwa Perezida Kagame mu 2004, Itorero rya Saddleback ryohereje abakirisitu baryo barenga 26 000 mu bihugu 197; barimo abasaga 3000 banyuze mu Rwanda.
Mu bikorwa byabo, bakoze gahunda zirenga 400 zirimo guhugura abaganga, gukorana n’abahinzi, abacamanza, abapasiteri n’abandi.