Kubera imbuga nkoranyambaga umuco n’urukundo mu marembera-Abaturage

Hari bamwe mu baturage bavuga ko urukundo n’umuco mu bantu biri kugenda bitakara.Harashyirwa mu majwi ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga nka kimwe mu bikurura abantu bakisanga badahaye agaciro bagenzi babo.

Zimwe mu ngero zigarukwaho na bamwe mu baturage mu mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, harimo gusura umuntu ugasanga ahugiye kuri telefone ari kuganira na bagenzi be, mu nsengero aho usanga abakirisitu barimo kwandikirana n’abandi, cyangwa mu nama no mu dutsinda duciriritse duhuza abantu, aho usanga bamwe muri bo bahari ariko nyamara badahari, bubitse amaso mu matelefoni ngendanwa yabo.

Mu nzira hari abambuka umuhanda barangariye muri telefone, cyangwa se bahura na bagenzi babo mu nzira ntibabasuhuze.

Mu mboni z’abaturage batandukanye,baganiriye na Flash basanga muri iyi minsi abantu babaswe n’amatelefone.

Uwitwa Niyonsore Saadi aragira ati “Bijya bibaho cyane. Ujya gusura umuntu wagerayo agahita akubwira Eeeh! Mwaje? Sha muranyihanganira gato hari umuntu nari ndi kuganira na we kuri kuri ‘whatspp’ cyangwa se ukumva  arakubwiye ati uziko nari ndi kureba aka kavidewo? Vayo nkwereke uko gasekeje, akakwiriza muri ibyo kandi mwari mwahanye gahunda yo kugira ibyo muganira ho.

Undi nawe witwa Iradukunda Aline aragira ati “Muri iyi minsi usigaye uhura n’umuntu muziranye, ukabona ntabwo agusuhuje ahubwo yibereye mu mbuga nkoranyambaga, ari kugenda yandikirana n’abandi bantu mu nzira kuri telefone, cyangwa se ugasanga abantu bari mu nama abandi bibereye ku matelefone bari kuganira n’abandi ku buryo ushobora gutungura umwe muri bo ngo agusobanurire ibyo baganiragaho, bikamunanira kandi yari ahari.”

Mu maso y’aba baturage, ngo babibonamo nk’agasuzuguro bakorerwa n’abagenzi babo babirengagiza, bagahitamo guha umwanya imbuga nkoranyambaga.

Bagaragaza imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga nka kimwe mu bishobora gutuma urukundo n’umuco mu bantu bigabanuka.

Uwitwa Baganineza Jean Pierre yagize ati “Njyewe mbibonamo agasuzuguro Kujya gusura umuntu akakwima umwanya, ahubwo akawuha imbuga nkoranyambaga za ‘whatsApp’ n’ibindi, ndabona urukundo rugenda rucika mu bantu.

Niyonsore Saadi yunze mu rye ati “Njyewe mbona umuco uri kugenda utakara mu Banyarwanda. Usanga abantu bakunda ibyo mu mahanga bakibagirwa iby’i wacu.”

Usibye izi mpungenge zigaragazwa n’abaturage, imbuga nkoranyambaga ngo n’ubwihisho bw’amaso aba yuzuye uburyarya, ubuhemu, n’andi marangamutima ashobora kubuza umuntu kureba undi mu maso.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Ururimi n’Umuco na bwo bugaragaza izi mpungenge, aho bwemeza ko  ikoranabuhanga ririmo guhindura imibereho y’abantu kugeza n’aho batagisurana, ahubwo bakohererezanya amafoto.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Jacques Nzabonimpa arasaba abaturage gukoresha imbugankoranyambaga aho biri ngombwa.

Dr.Nzabonimpa ati “Imbuga nkoranyambaga zigomba gufatwa nk’igikoresho gisanzwe, zigakoreshwa mu buryo butabangamiye abandi.Usanga mu rugo umugabo ari kuri telefone, umugore na we ni uko ndetse n’abana bose bari gukandakanda, abantu bagakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe cya zo.”

N’ubwo bimeze gutya Inteko y’Ururimi n’Umuco isanga mu bihe biri imbere abantu bazarushaho gusobanukirwa ingaruka z’imbuga nkoranyambaga bakibwiriza bakazivaho.

Inteko y’Ururimi n’Umuco yemeza ko bizashoboka, igendeye ku ngero z’aho byagaraye mu bihugu byateye imbere, aho imbuga nkoranyambaga zabanje gufata umwanya, ariko uko ibihe byagiye bisimburana bamwe bagenda bazivaho ahanini bitewe n’ingaruka bahuye nazo.

NTAMBARA Garleon

Hari abaturage bavuga ko urukundo n’umuco  mu bantu birimo kugenda bitakara. Barashyira mu majwi imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga nka kimwe mu bikurura abantu bakisanga badahaye agaciro bagenzi babo.

Zimwe mu ngero zigarukwaho na bamwe mu baturage mu mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, harimo nko gusura umuntu ugasanga ahugiye kuri ‘telephone’ ari kuganira na bagenzi be, mu nsengero aho usanga abakiristu barimo kwandikirana n’abandi, cyangwa mu nama no mu dutsinda duciriritse duhuza abantu, aho usanga bamwe muri bo bahari ariko nyamara badahari, bubitse amaso mu materefoni ngendananzwa yabo.

Mu nzira bakambuka umuhanda barangariye kuri telephone, cyangwa se bahura na bagenzi babo mu nzira ntibabasuhuze.

Mu mboni z’abaturage batandukanye, basanga muri iyi minsi abantu babaswe n’amatelefone yabo.

Uwitwa Niyonsore Saadi aragira ati  “Bijya bibaho cyane. Ujya gusura umuntu wagerayo agahita akubwira Eeeh! Mwaje? Sha muranyihanganira gato hari umuntu nari ndi kuganira na we kuri kuri ‘whatsaapp’ cyangwa se ukumva  arakubwiye uziko nari ndi kureba aka kavidewo? Vayo nkwereke uko gasekeje, akakwiriza muri ibyo kandi mwari mwahanye gahunda yo kugira ibyo muganira ho.

Undi nawe witwa Iradukunda Aline aragira ati “ Muri iyi minsi usigaye uhura n’umuntu muziranye, ukabona ntabwo agusuhuje ahubwo yibereye mu mbuga nkoranyambaga, ari kugenda yandikirana n’abandi bantu mu nzira kuri ‘telephone’, cyangwa se ugasanga abantu bari mu nama abandi bibereye ku matelefone bari kuganira n’abandi ku buryo ushobora gutungura umwe muri ngo agusobanurire ibyo baganiraga ho, bikamunanira kandi yari ahari.”

Mu maso y’aba baturage, ngo babibonamo nk’agasuzuguro bakorerwa n’abagenzi babo babirengagiza, bagahitamo guha umwanya imbuga nkoranyambaga.

Bagaragaza imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga nka kimwe mu bishobora gutuma urukundo n’umuco mu bantu bigabanuka.

Uwitwa Baganineza Jean Pierre aragira ari “Njyewe mbibonamo agasuzuguro. Kujya gusura umuntu akakwima umwanya, ahubwo akawuha imbuga nkoranyambaga zaa ‘whatsapp’ n’ibindi , ndabona urukundo rugenda rucika mu bantu.

Niyonsore Saadi yunze mu rye ati “Njyewe mbona umuco uri kugenda utakara mu Banyarwanda. Usanga abantu bakunda ibyo mu mahanga bakibagirwa iby’i wacu.”

Usibye izi mpungenge zigaragazwa n’abaturage, imbuga nkoranyambaga ngo n’ubwihisho bw’amaso aba yuzuye uburyarya, ubuhemu, n’andi marangamutima ashobora kubuza umuntu kureba undi mu maso.

Ubuyobozi bw’Inteko y’Ururimi n’Umuco na bwo bugaragaza izi mpungenge, aho bwemeza ko mu ikoranabuhanga ririmo guhindura imibereho y’abantu kugeza n’aho batagisurana, ahubwo bakohererezanya amafoto.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr Jacques Nzabonimpa arasaba abaturage gukoresha imbugankoranyambaga aho biri ngombwa.

Aragira ati “Imbuga nkoranyambaga zigomba gufatwa nk’igikoresho gisanzwe, zigakoreshwa mu buryo butabangamiye abandi.”

“Usanga mu rugo umugabo ari kuri ‘telephone’, umugore na we ni uko ndetse n’abana bose bari gukanda kanda, abantu bagakwiye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gihe cya zo.”

N’ubwo bimeze gutya Inteko y’Ururimi n’Umuco isanga mu bihe biri imbere abantu bazarushaho gusobanukirwa ingaruka z’imbuga nkoranyambaga bakibwiriza bakabivaho.

Inteko y’Ururimi n’Umuco yemeza ko bizashoboka, igendeye ku ngero z’aho byagaraye mu bihugu byateye imbere, aho imbuga nkoranyambaga zabanje gufata umwanya, ariko uko ibihe byagiye bisimburana bamwe bagenda babivamo ahanini bitewe n’ingaruka bahuye nazo.

NTAMBARA Garleon