Hari abaturage bo mudugudu wa Rubumba mu kagali ka Ruyenzi mu murenge wa Runda ni mu karere ka Kamonyi, bavuga ko babangamiwe no kuba bakivoma amazi y’umugezi wa Nyabarongo.
Uretse kuba ayo mazi ari mabi bikabije hari impungenge ko abavoma amazi ya Nyabarongo bakwibasirwa n’ingona ziri muri uwo mugezi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buvuga ko butari buzi ko hari abaturage bakivoma amazi ya Nyaborongo kuko ngo abari bafite ikibazo cy’amazi meza bari bayahawe, gusa bwizeza ko bugiye gukurikirana icyo kibazo.
Umwana twahaye izina rya Mahoro kubera ko tutashimye gutangaza imyirondoro ye, ari mu kigero cy’imyaka 10. Tumusanze ku mugezi wa Nyabarongo ku ruhande rufata ku bice by’umurenge wa Runda ni mu karere ka Kamonyi, aje kuvoma amazi y’uwo mugezi mbere y’uko ajya ku ishuri.
Arabisikana n’abandi baturage bo mu mudugudu wa Rubumba bigaragara ko bakubutse mu mirimo y’ubuhinzi, amazi ya Nyabarongo bavoma biyemerera ko ariyo bakoresha imirimo yo mu rugo, bayakoresha mu gutegura amafunguro bakanayanywa.
Umwe muri bo yagize ati “Tuyakoresha imirimo yose turayatekesha tukanayanywa.”
Mugenzi we ati “Iyi Nyabarongo turayivoma kuko nta mazi dufite, uyu mudugudu wacu nta mazi baduhaye abo bayahaye ari kure yacu.”
Uretse kuba amazi ya Nyabarongo bavoma ari mabi ku buryo bugaragarira buri wese, hari n’impungenge ko uwagiye kuvoma ashobora kugira ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ingona ziba muri uwo mugezi, hari ingero z’ababuze ubuzima bwabo ari zo zibahitanye.
“Ibibazo by’ingona, wohereza umwana utazi niba ari bugaruke uramutegereza ukamubura,iyo umubuze rero uratuza kuko ingona iba yamuriye.” Umwe mu baturage bavoma Nyabarongo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi busa n’ubwatunguwe no kumva ko hakiri abaturage bavoma amazi ya Nyabarongo.
Mayor Kayitesi Alice yagize ati“Turaza kureba ntabwo nari ko hari ikibazo cy’abaturage bo muri Rubumba bavoma Nyabarongo mu by’ukuri, kuko ku mukandara wa Nyabarongo hose twahashyize Nayikondo 12.”
Nyamara ivomo rusanjye twasanze muri uwo mudugudu naryo ngo ryarakoze ukwezi kumwe gusa. Uwari ufite mu nshingano kuvomesha arasobanura impamvu iryo vomo ryakoze igihe gito.
Aragira ati “Abayahashize baraje barayafunga, bambwira ngo impamvu ni uko nari ntarabona icyangombwa cy’ubutaka.”
Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi, buvuga ko abaturage batuye ahafatwa nk’amanegeka bo bashobora kugezwaho amazi igehe baba bataratura neza.
Ati “Hari n’ikibazo cy’imiturire dukomeza kunoza tutahita tuvuga ngo kirarangira uyu munsi, ariko umuturage nibura akwiye kwgerezwa amazi muri metero 500.”
Mu mudugudu wa Rubumba abavoma Nyabarongo biganjemo, hari abahatuye bishoboye bagejeje amazi mu ngo zabo, abo ngo bayagurisha abaturanyi babo amafaranga 100 ku kibido. Abadashoboye icyo giciro nta yandi mahitamo uretse kuvoma ay’uwo mugezi.
Gahunda ya Guverinoma n’uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bagezwaho amazi meza ku gipimo cy’ijana ku ijana.
Tito DUSABIREMA