Kuvuga icyongereza amasaha yose biracyari imbogamizi kuri bamwe mu barimu

Hari abarimu batandukanye bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda, bemeza ko kwisanzura mu kuvuga no gukoresha ururimi rw’Icyongereza mu masaha yose bamara bari kwigisha, bikibakomereye.

Abari mu ihuriro ry’abarimu bigisha Icyongereza ubwo bari mu cyiciro cya Kabiri cy’amahugurwa agamije kurushaho kugira ubumenyi mu kwigisha Icyongereza baganiriye na Flash, bavuze ko nyuma y’uko Leta ifashe gahunda y’uko amasomo yose azajya yigishwa mu Cyongereza byatumye urwego bariho muri uru rurimi ruzamuka.

Gusa aba barimu bari mu mahugurwa yabereye mu ishuri rya APACOPE, bemeza ko bagihura n’imbogamizi zirimo n’iz’uko hari abakigorwa no kuvuga ndetse no gukoresha urwo rurimi amasaha yose bari mu ishuri.

Umwizerwa Hoziana wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rurangwe yagize ati  “Duhura n’imbogamizi kuko ururimi rw’icyongereza ntabwo ari urwacu gakondo nk’Abanyarwanda. Ni ururimi rwaje nyuma abantu bamenyereye Ikinyarwanda kandi rukoreshwa mu masomo yose.”

Yongeyeho ko ibi bituma abana barugiramo intege nke mu kurumenya ndetse n’abarimu bamwe na bamwe kuko icyongereza batari bacyinjiramo neza ngo batinyuke kugikoresha, cyane ko hari n’aho usanga umwarimu ashobora kucyigisha akanavangamo n’ikinyarwanda.

Umuyobozi wa GS APACOPE, Dusabeyezu Adelaide, yemeza ko guhugura abarimu mu rurimi rw’icyongereza hari byinshi bimaze guhindura.

Ati “Ubwo muri 2009 abarimu batangiraga kwigisha mu cyongereza wabonaga benshi bacyigisha ariko bataragikoresheje, bisaba rero ko habaho rero amahugurwa. Abarimu barayagize ariko basanga adahagije ariko ubona ko hari ibyo byahinduye cyane uretse ko ubona ko bisaba ko umuntu yihugura akagira ubundi bumenyi kugira ngo abashe kwigisha abanyeshuri neza mu cyongereza.”

Perezida w’Ihuriro ry’abarimu bigisha ururimi rw’Icyongereza mu Rwanda, Richard Niyibigira, nawe yemeza ko abarimu bagifite imbogamizi zo kuvuga urwo rurimi neza no kurwigisha ndetse bakirwana n’uko iki kibazo cyakemuka.

Yagize ati “Ku ruhande rw’abarimu ku bijyanye no kumva yisanzuye mu kuvuga no gukoresha ururimi amasaha yose ari mu ishuri biracyari ikibazo mu mashuri menshi ndetse no mu barimu benshi kuko nkatwe dukorana n’abarimu bagera kuri 250 mu Turere icyenda ariko twasanze abarimu b’icyongereza mu Rwanda ari benshi kandi bakeneye ubwo bufasha bwo guhugurwa kugira ngo babashe kuvuga icyongereza neza no kucyigisha.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi, REB, nta gihe kinini giciyeho butangaje ko bwahagurukiye ikibazo cy’imikoreshereze idahwitse y’ururimi rw’Icyongereza mu barimu, bituma badindiza abanyeshuri, ku buryo mbere yo kuba abarimu bazajya basabwa gutsinda ikizamini cy’Icyongereza n’ikoranabuhanga.

Iri huriro ry’abarimu bigisha icyongereza mu Rwanda ryafashe gahunda yo kujya rihugurana kugira ngo bagire ubumenyi muri urwo rurimi.

Perezida w’Ihuriro ry’abarimu bigisha icyongereza mu Rwanda

Abdullah IGIRANEZA