‘Nta muyobozi watinyuka kubahagararara imbere’,Gitifu wa Gacaca avuga ku rubyiruko rwananiranye

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gacaca wo mu karere ka Musanze buravuga ko nta mbaraga bufite bwo guhangana n’abo abaturage bita ‘Insoresore’ zihungabanya umutekano zigakubita abagore ari na ko zibatwara utwabo.

Akagari ka Gakoro, ko mu murenge wa Gacaca uri hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, kamaze igihe kavugwamo ubugizi bwa nabi byemezwa ko bukururwa n’urubyiruko ruba rwananyoye ibiyobyabwenge.

Uwitwa Nsekanabo Pascal avuga ko ahanini uwo mutekano muke ukururwa n’urubyiruko ruba rwasinze, ati” Kiriho[Ikibazo] cyane cyane nkatwe twegereye aha ku mupaka wa Uganda, bamwe baba bamaze kwinywera twa tuyoga two hakurya, ugasanga bamwe babaye nk’inyamaswa nta cyo bagitinya.”

Undi muturage wo muri ako kagari avuga ko bikwiye ko inzego z’umutekano zifata abo bantu zikajya kubigisha.

Yagize ati” Nkurikije ukuntu aba mbere bari batuzogoroje mu mudugudu wacu byaba byiza kubatwara kuko batabatwaye n’ubundi ni ha handi barushaho, erega bafite abandi babyihishe inyuma babagwa mu ntege kandi umutekano wakomeza gupfa hejuru ya bo, ubwo rero bibaye ngombwa inzego z’umutekano zadufasha bakagerageza kujya kubigisha, byarushaho kudushimisha.”

Iki ni ikibazo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko gihangayikishije.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gacaca Kanyarukato Augustin asanga imbaraga z’umurenge zidahagije mu guhangana n’urwo rubyiruko.

yagize ati” Dufite insoresore, ku isonga hari uwitwa Niyonkuru na mugenzi we witwa Sekimondo bigize akaraha kajyahe ku buryo twifuza ko imbaraga dufite zunganirwa n’iz’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano no ku karere kugira ngo aba basore tubafate, bahungabanya umutekano ku buryo bukomeye, batangira abantu baba abagabo n’abagore bakabambura ibyo bafite bakabakubita ku buryo nta muyobozi ku mudugudu cyangwa ku kagari watinyuka kubahagarara imbere ngo abafate.”

Ubuyobozi bw’akarere busaba inzego z’ibanze gutanga amazina y’urwo rubyiruko kugira ngo bazakurikiranwe.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene yagize ati” Nta muntu n’umwe ugomba kubuza undi umutekano ngo yumve ko yabaho kubera undi, twabasabye ko badukorera urutonde rw’abantu bateye batyo, bangiza banakanga abandi kugira ngo bizadufashe kubakurikirana tumenye neza ababikora aho baherereye dufatanyije n’inzego z’umutekano, polisi irabigiremo uruhare, abagaragara bashyikirizwe RIB[Urwego rw’Ubugenzacyaha] habeho gukurikirana neza niba koko ibyo bakora bibangamiye umutekano.”

Si ubwa mbere muri uyu murenge wa Gacaca havuzwe ubugizi bwa nabi bukorwa n’insoresore kuko no mu mpera z’umwaka ushize inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi uwiyitaga ‘Umwami w’Ishyamba’ n’undi witwaga ‘Osama’, bombi bakaba baramburaga abaturage utwabo abandi bakabateragura ibyuma.

Urubyiruko rwananiranye rutegera abaturage ahihishe rukabambura utwabo

Honore Umuhoza