Abatwara ibinyabiziga babishatse impanuka zagabanuka– SSP Ndushabandi

Police y’igihugu yasabye abatwara abagenzi kuri moto kwirinda gutwara basinze,Ni mu mahugurwa y’ubukangurambaga bwa GERAYO AMAHORO.

Ubukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda bwatangijwe mu kwezi kwa 5 mu kiswe ‘Gerayo amahoro’.

Polisi ivuga ko iyi gahunda yashyizweho bimaze kugaragara ko impanuka nyinshi zituruka k’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga.

Ngendahimana Revelian uhagarariye ihuriro ry’abamotari mu karere ka Nyarugenge avuga ko aho ubu bukangurambaga bubereyeho impanuka zagabanutse.

Yagize ati “Ubundi kenshi wasanganga buri munsi twakiriye raporo z’impanuka,ariko kuva nk’ejo bundi muri raporo dufite twabonye muri Nyarugenge nta mpanuka n’imwe ya moto yigeze ihabera bikagaragara ko ari umusaruro muzima uri kuva muri iyi gahunda yo kwiga ya GERAYO AMAHORO’.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney yavuze ko umuntu utwaye ikinyabiziga agira uruhare mu mpanuka zo mu muhanda,ndetse ko n’abaturage bamaze kubona umusaruro kuva ubu bukangurambaga butangiye.

“Nk’uko tubizi iyo impanuka idatewe n’uburangare bw’umuntu iterwa n’imiterere y’ikinyabiziga,y’umuhanda ,cyangwa  y’ikirere ariko ibyo umuntu abigiramo uruhare.Umuntu ubigiramo uruhare bwa mbere ni utwaye cya kinyabiziga.Kuko iyo hari ikibazo runaka ,ni we uba ukwiye kugereranya uburyo atwara ikinyabiziga abisanisha na cya kibazo areba imbere.”

Nta mibare irashyirwa hanze n’inzego zibishinzwe ,ngo hamenyekane umusaruro nyawo gahunda ya gerayo amahoro imaze gutanga,cyane ko hashize ibyumweru icyenda ubu bukangurambaga butangijwe mu gihe bitenganyijwe ko buzamara ibyumweru 52.

AGAHOZO Amiella