Bugesera: Bahangayikishijwe n’umusore usambanya abagore akabazirikira mu ishyamba

Abagore batuye mu murenge wa Ririma baratabaza inzego zibishinzwe ngo zihige bukware umusore witwa Eric ufata ndetse akanabasambanya abagore n’abakobwa ku ngufu.

Mu mu murenge wa Ririma mu gasantere kazwi nka riziyeri, mu ijwi ryuje ikiniga n’amarira ashoka umugore Flash yahasanze, aravuga inkuru yuje agahinda y’uko aherutse gufatwa ku ngufu n’umusore witwa Eric uba mu ishyamba rya Gako.

Uyu mugore avuga ko yabirukankanye ari batatu, babiri bariruka aba ariwe usigara.  Ibikorwa byo kumubabaza imyanya ndangagitsina nko kumujombano intoki, byatumye uyu mugore ajyanwa mu bitaro.

Uyu mubyeyi yagize ati “Njyewe igiti kiramfata, kimfata mu myenda nikubita hasi aba aramfashe, abandi bakomeza biruka. Ubwo turarwana, mu kurwana mvuza induru ariko nanjye mfite umuhoro ari kuwunyaka, uba unkase mu ntoki kuko nari namunaniye. Sinzi ukuntu yamfashe arambwira ngo agiye kunkuramo amara, yankoresheje intoki amaze kumvaho ahita afata undi mwana hirya.”

Uyu mubyeyi yongeraho ko uyu Eric yafatwa agashyikirizwa ubuyobozi.

Abashaka ko Eric yahigwa ndetse agashyikirizwa ubutabera ni benshi. Biganjemo n’abandi bagore nabo banemeza ko yagerageje kubafata ku ngufu.

Umwe yagize ati “Ni umugabo witwa Eric, iwabo ngo hariya bita Kagomasi ariko yamaze abantu. Twari abagore bane, twagiye gutoragura uduti two gucana hariya hakurya, araza aramufata. Yaramwangije akajya akoramo n’intoki, avuga ngo n’amara yayakurura. Ikintu twasaba ubuyobozi, (ni uko) bwajya kumuhiga mu ishyamba.”

Umwe mu bashinzwe irondo muri aka gace, yavuze ko gufata  uyu musore, binavugwa ko afite virusi itera SIDA, byabananiye.

Umwe mu barikora yagize ati “Ikibazo afite bamwe twumva bavuga ko afite SIDA. Yigeze no gufungwa azira gufata ku ngufu. Ntabwo aba mu rugo, aba mu ishyamba, ushobora kumwumva hano, ubundi ukumva ari nka Kagasa ameze nk’ukoreshwa n’amagini. Abakora irondo twaragerageje yaratunaniye pe.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yabwiye Flash   ko bagiye gukurikirana uyu musore ariko abasaba nabo kwirinda.

Mutabazi ati “Hari ikibazo twumvise cy’uwo mugore w’imyaka 30 wafashwe ku ngufu mu ishyamba rya Gako, ariko ntabwo twari tuzi uvugwa ko yamufashe ku ngufu n’ahantu nyakuri aherereye, kuko ishyamba ni rinini. Kuva twamenya ko byabaye hari ibiri gukorwa kugira ngo uwo muntu akurikiranwe.”

Mutabazi yakomeje asaba abaturage kwirinda kujya muri iryo shyamba kuko n’ubundi ntibyemewe kujyayo, nta gikorwa na kimwe kemerewe gukorerayo.

 Iri shyamba abagore bafatirwamo ku ngufu ni irya Gako.Ubusanzwe nta muturage wemerewe kurivogera no kuritashyamo inkwi.

Didace NIYIBIZI

Kanda kuri iyo nkuru uyikurikire mu mashusho