Imijyi yunganira Kigali irizezwa ubudahangarwa ku ihinduka ry’ibihe

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kiravuga ko imijyi yunganira umujyi wa Kigali izaba ifite ibikorwaremezo bifite ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

 Kuri ubu iki kigo kiri gukorana n’izindi nzego zifite aho zihuriye no kurengera ibidukikije mu gutunganya ibishushanyo mbonera by’iyi mijyi byerekana uburyo iyi mijyi izubakwa kandi hatangijwe ibidukikije.

Umushinga wo gutunganya igishushanyombonera cy’iyi mijyi wakorewe ku mujyi wa Nyagatare.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo gishinzwe  kubungabunga ibidukikije REMA, Faustin Munyazikwiye, avuga ko  ibi bizakorwa mu rwego rwo kongera ubudahangarwa bw’ibikorwaremezo.

Yagize ati “Ku rwego rw’ibidukikije,ku rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe turavuga ngo ibi ntibihagije,tugomba kureba uko twongera ubudahangarwa bwa bya bikorwa remezo nk’imihanda,imiturire n’ibindi. Niba ugiye  gushyira umuhanda cyanwa ikiraro ahantu,ukabanza ukibaza uti ariko imyuzure iramutse ibaye, ukareba urwego imyuzure yaba ariko ntishobora guhagarika abagenda.”

Munyazikiwe yakomeje agira ati “Niba ari mu miturire ese turareka buri wese yubake aho ashaka n’uko abonye? Ese niba tuvuze ngo turubaka tujya hejuru ni ibiki bigendana nabyo, nko gukoresha ingufu mu guteka, ese twakora iki kugira ngo ubwo turimo guteza imbere abaturage n’iterambere ry’imijyi ariko noneho bigendane n’ibikenerwa by’ibanze.”

Guverinoma yiyemeje ko mu cyerekezo 2020 Abanyarwanda 35% bazaba batuye mu mijyi kandi batuye neza naho abagera kuri 80% bakazaba batuye mu midugudu kandi abaturage bagomba gutura mu buryo burengera ibidukikije.

Daniel HAKIZIMANA