Tanzania: Perezida Magufuli yasabye abagore kwirekura bakabyara abana benshi

Perezida wa Tanzaniya John Magufuli yasabye abagore kwirekura bakarushaho kubyara abana benshi mu rwego rwo gufasha ubukungu bw’igihugu kwiyongera.

Ubwo yari mu mujyi avukamo wa Chato, kuri uyu wa kabiri yavuze ko mu gihe igihugu gifite abaturage benshi,cyubaka ubungu.Iyi ngo ninayo mpamvu ubukungu bw’Ubushinwa ari bunini cyane. Perezida Magufuli yongeyeho ko abizi neza ko abantu bakunda kwifata bashobora kutishimira amagambo ye, gusa asaba abatarifata kwirekura bakabyara.

Ubu si ubwa mbere Bwana Magufuli ashishikarije abagore kurushaho kubyara abana benshi, ubuheruka hakaba hari mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize wa 2018.

Nkuko bitangazwa na Reuters, icyo gihe mu mwaka ushize Bwana Magufuli yongeyeho ko kuringaniza imbyaro ari iby’abanebwe cyane badashoboye kwita ku bana babo.

Abamunenga bavuga ko uyu murongo we ari ukubara nabi mu bijyanye n’ubukungu.

Umwe mu mpirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu utuye i Dar es Salaam wavuganye na Reuters ariko agasaba kudatangazwa umwirondoro, yavuze ko ukwiyongera kw’abaturage muri Tanzaniya bivuze ukwiyongera k’ubukene n’ubusumbane mu mikoro.