Urwego rw’Umuvunyi ruravuga ko rugiye gukurikirana ikibazo cy’umubyeyi ufite umwana wariwe n’imbwa y’uwari gitifu w’akagari ka Ngoma mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Nyamagabe
Uyu mubyeyi witwa Mukamisago Valerie yagejeje ikibazo cye ku Muvunyi Mukuru Anastase Murekezi, amutura agahinda aterwa no kuba umwana we yarariwe n’imbwa y’uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, urukiko rugategeka ko ahabwa impozamarira ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda nyamara akaba yarahawe ibihumbi magana ane(400,000) gusa.
Mukamisago yavuze ko umwana we yariwe n’imbwa za Nizigiyimana Iliminati wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari, ariko uwamusimbuye ku buyobozi banavukana akamukingira ikibaba, bigatuma indishyi z’akababaro yagomba guhabwa atayimuha.
Mukamisago yagize ati” “Umwana wanjye yaje gusara, mujyana CARAES[Ndera] ajya inama na mwene nyina uyobora akagari, umuyobozi uriho w’akagari avuga ko ayo mazu agiye kugurishwa, aho mukuru we aziye bamwirukanye gitufu[uriho ubu] aza kugura ibyo natsindiye. Bemeranyije ko umutungo bagiye kuwitiza kugira ngo nzaze mvuye kwa muganga nsange nta kintu na kimwe gihari, ni na ko byagenze nasanze nta kintu na kimwe gihari.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ushinjwa gukingira ikibaba uwo yasimbuye banavukana avuga ko mu byo mwene nyina yari afite byose byagurishijwe hagasigara inzu akayigura muri cyamunara.
Gitifu Imanishimwe Beata uyobora akagari ka Ngoma yisobanuye imbere y’Umuvunyi agira ati ““Inzu mfite mbamo nayiguze muri cyamunara umuhesha w’inkiko yaje kurangiza urubanza. Aravuga ko mba mu nzu na mukuru wanjye [Nyir’imbwa zariye umwana] na we akaba mu nzu… njye nabonye mukuru wanjye abuze aho aba ndamucumbikira.”
Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi wari wasuye aba baturage kuri uyu wa gatatu yatangaje ko uru rwego rugiye kwinjira muri iki kibazo.
Yagize ati” Ni ugushakisha imitungo ya Iliminata n’imitungo y’umugabo we, akarere kakabikora gafatanyije n’ikigo cy’ubutaka, natwe tuzabibafashamo nk’urwego rw’Umuvunyi.”
Umwana wa Mukamisago wariwe n’imbwa z’uwo wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ubu yarwaye kanseri nk’uko uyu mugore yabibwiye Umuvunyi.
Izi mbwa zariye abantu babiri mu bihe bitandukanye, abo zariye bibaviramo ubumuga bituma imitungo ya nyirazo irimo inzu eshatu itezwa cyamunara.
Haracyashakishwa indi mitungo ya Nizigiyimana Eliminati kugira ngo na yo ishyirwe ku isoko haboneke ubwishyu.