Gasana na Rutayisire bayoboye REB bagejejwe mu rukiko

Iburanisha ku birego bishinjwa abahoze ari abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’uburezi ryakomereje mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa gatanu.

Ubushinjacyaha bwerekanye ibimenyetso ku byaha byo kunyereza umutungo wa leta bishinjwa Dr Rutayisire John na Gasana Janvier Ismaél bahoze bayobora Ikigo cy’Igihugu cy’uburezi (REB)

Ubushinjacyaha buvuga ko bombi bagize uruhare mu gukoresha nabi miliyoni 249 Frw muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana, One Laptop per child.

John Rutayisire ni we muyobozi wa mbere REB yagize ubwo yatangiraga mu 2011 nyuma y’ihuzwa ry’ibigo byakoreraga muri Minisiteri y’Uburezi nk’Inama y’Igihugu Ishinzwe Ibizamini, Ikigo gishinzwe Integanyanyigisho, Ikigega gitera inkunga abanyeshuri (SFAR), Komisiyo Ishinzwe abarimu n’Ubugenzuzi bw’amashuri.

Muri Gashyantare 2015 ni bwo Gasana Ismaël Janvier yasimbuye Rutayisire.

Kuri uyu wa gatanu abaregwa batangiye kwiregura ku byaha bakurikiranyweho.

Iburanisha ryasubitswe rikaba rizasubukurwa ku wa 19 Nyakanga.