Intego ya ‘Rwanda Revenue’ 2018/2019 yarenze ijana ku ijana

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kiratangaza ko cyakusanyije amafaranga aturutse mu misoro n’amahoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 1421 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe iki kigo cyari gifite intego yo kwinjiza miliyari 1392 na miliyoni 100 z’amafranga y’u Rwanda.

Ni ukuvuga ko harenzeho miliyari 29 na miliyoni 600 z’amafranga y’u Rwanda.

Intego yagezweho ku gipimo cy’102.1%.

Kuri uyu wa gatanu, iki kigo cyahaye abanyamakuru ikiganiro cyagarutse ku mafaranga yinjijwe mu isanduku ya leta mu mwaka wa 2018/19, ni ukuvuga guhera mu Nyakanga 2018 kugera muri Gicurasi 2019.

Amafaranga yinjiye aturutse mu misoro angana na miliyari 1398 na miliyoni 800 mu gihe intego yari iyo kwinjiza miliyari 1373 na miliyoni 100.

Ni ukuvuga ko ayarenze ku ntego ari miliyari 25 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/17 hari hakusanyijwe mu misoro miliyari 1,234 na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imisoro n’amahoro byakusanyijwe n’inzego z’ibanze, hakusanyijwe miliyari 60 na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe intego yari iyo gukusanya miliyari 60 na miliyoni 100.

Iyi ntego yagezweho ku ijanisha ry’100.6%.

Komiseri w’ikigo cy’imisoro n’amahoro Ruganintwari Pascal yavuze ko izi ntego zagezweho kubera impamvu nyinshi harimo kuba ibiciro ku isoko bitarazamutse, ubushake bw’abasora n’ingamba zihamye z’iki kigo mu gukangurira abasora.

Ubukungu bw’igihugu byari biteganyijwe ko buzazamuka ku kigereranyo cya 7.5% muri 2018/19, ariko imibare y’ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko ubukungu bwazamutse 7.7% mu gihembwe cya mbere cya 2018, buzamukaho 9.6% mu gihembwe cya kabiri bunazamukaho 8.4% mu gihembwe cya gatatu.

Mu ngengo y’imari ya 2019/2020, iki kigo kiravuga ko kizashyira imbere ingamba zikomeza gutuma amafaranga akusanywa yiyongera harimo kwinjiza ikoranabuhanga ku bakora mu mahoteri, utubari n’ibyumba by’uburiro, abinjiza ibicuruzwa babikuye hanze y’u Rwanda, kuri za gasutamo n’abandi.