Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriwe I Luanda mu murwa mukuru w’igihugu cya Angola mu nama yatumiwemo na mugenzi we João Manuel Gonçalves Lourenço yiga ku bibazo birimo n’iby’umutekano mu Karere.
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye abakuru b’ibihugu I Luanda aho yitabiye inama yatumiwemo Perezida wa Uganda Kaguta Museveni na Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda bivuga ko iyi nama yitabirwa n’abakuru b’ibihugu bine.
Iyi nama ibaye mu gihe u u Rwanda na Uganda, ibihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba bidacana uwaka, aho buri gihugu gifite ibyo kirega ikindi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Angola yatangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter ko ingingo z’ingenzi zizaganirwaho mu mutima w’iyi nama zirimo “Umutekano n’ibibazo byo mu Karere.’’
Iyi nama yateguwe mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC wifashe neza ku butegetsi bwa Tshisekedi ariko ukaba urimo akangononwa hagati yarwo na Uganda.
U Rwanda rushinja Uganda gushimuta no guta muri yombi Abanyarwanda batembera n’abakorerayo ubucuruzi ndetse abagera ku 1000 batanze ubuhamya bw’iyicarubozo bakorewe mbere yo kwirukanwa muri icyo gihugu.
Uganda ku rundi ruhande yashinje u Rwanda kubangamira ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ubwo rwafungaga umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi. U Rwanda ruvuga ko rwawufunze kuko wubakwaga.