Yavukiye mu bahinzi mu byaro byo muri Nigeria, none ayoboye BAD-Menya byinshi kuri Dr. Akinwumi Adesina

Dr. Akinwumi ‘Akin’ Adesina ayoboye Banki Nyafurika itsura Amajyambere, avuye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’iterambere ry’icyaro.

Uyu munyanijeriya uherutse no mu Rwanda ayoboye iyi banki kuva mu mwaka w’2015.

Mbere yo kugirwa Minisiti mu 2010, Akinumi yari umuyobozi wungirije muri AGRA, Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi.

Kuri ubu AGRA iyobowe n’umunyarwandakazi Agnes Karibata, wanabayeho Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Mu 2015, Adesina yatorewe kuyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, ajyaho asimbuye umunyarwanda Donald Kaberuka, aba Umunyanijeriya wa mbere wicaye kuri iyo ntebe yo kuyobora iyo banki.

Banki Nyafurika itsura Amajyambere igaragara mu bikorwa byo gutera inkunga imishinga minini ku mugabane w’Afurika. Harimo imihanda, ibiraro ndetse n’imihanda ya Gari ya moshi.

Ubwo yari mu nama y’ihuriro ry’abanyamigabane nyafurika rizwi nka Africa 50 yaberaga i Kigali , Dr. Akenwumi Adesina yatanze urugero rw’imwe muri iyo mishinga.

Aha aratanga urugero rw’ikiraro kinini kizahuza Kongo Kinshasa na Kongo Brazaville.

Yagize ati“Mutekereze ku muhanda uhujwe n’ikiraro uzaca hejuru y’uruzi rwa Kongo uzahuza Brazaville na Kinshasa uyu mushinga umuterankunga wayo wa mbere ni banki nyafurika itsura amajyambere ikaba n’umufatanyabikorwa.Uzashyiraho uburyo bw’ubwikorezi buhuriweho kandi bukenewe muri Afurika yo hagati.”

Kuri ubu Dr. Akenwumi afite imyaka 59, yavutse ku itariki ya 06 Gashyantare mu 1960 mu muryango w’abahinzi, wari utuye mu mujyi mukuru w’intara ya Oyo, wa Ibadan mu muri Nigeria.

Yatangiriye amashuri abanza mu ishuri ryali hafi aho mu cyaro, aza gusoza ikiciro cya kabiri cya kaminuza n’amanota yo hejuru cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, muri Kaminuza ya Ife yo muri Nigeria mu 1981.

Yabaye umunyeshuri wa mbere muri iyo kaminuza uhawe igihembo cy’uwabonye amanota menshi.

Yakomereje amasomo muri kaminuza ya Purdue, muri Leta ya Indiana iri muri Amerika, gusa 1984 yaje kugaruka ku ivuko, aje gushinga urugo.

Mu 1988 yabonye impamyabumyeyi y’ikirenga (PhD) mu masomo afitanye isano n’ubuhinzi muri Kaminuza ya Purdue(Agricultural Ecomomics), ayo yashimwe bikomeye kubera ubushakashatsi yakoze.

Kuva mu 1990 kugeza mu 1995 yakoze muri Banki y’Iterambere ya WARDA i Bouake muri Cote d’Ivoire.

Mbere y’aho gato ariko mu 1988, Adesina yanakoze mu muryango washinzwe na Rockefeller(Rockefeller Foundation) ugamije kuzamura imibereho y’abantu ku isi, nk’umunyasiyanse mukuru.

Kuva mu 1999 kugeza mu 2003, yari ahagarariye uyu muryango wa ‘Rockefeller Foundation’, mu bihugu biherereye muri Afurika y’Amajyepfo, gusa nyuma yaho gato yabaye umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe ibiribwa, kugeza mu 2008.

Dr. Akinwumi Ayodeji Adesina ni umuyobozi wa 8 watorewe kuyobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere.

Yatowe tariki ya 28 Gicurasi 2015, n’abayobozi bakuru muri iyo banki, mu nama ngaruka mwaka yabereye i Abidjan muri Cote d’Ivoire.

Yatangiye inshingano zo kuyobora iyi Banki, ku tariki ya 1 Nzeri muri uwo mwaka, ku kicaro gikuru kiri Abidjan.

Ni ubuyobozi azamaraho imyaka itanu, nk’imyaka igize manda 1.