Agakiriro ka Kimironko kafashwe n’inkongi nta minsi iciyeho n’aka gisozi gahiye

Inkongi yibasiye agakiriro ka Kimironko, gaherereye mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimirinko mu Karere ka Gasabo, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, ibikoresho birimo imbaho, matela, imashini zibaza n’ibindi birakongoka.

Inkongi yadutse muri aka gakiriro nyuma y’iminsi mike ishize akandi gakiriro ka Gisozi na ko ko muri Gasabo kibasiwe n’inkongi mu bihe bitandukanye, bigahombya abatari bake.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Mapambano Nyiridandi, yabwiye IGIHE ko ‘Abaturage n’ishami rya Polisi rishinzwe kuzima inkongi batabaye bakazimya ibintu byinshi bitarangirika’.

Ati “Nubwo tutaramenya agaciro k’ibyahiye ariko bagerageje gutabara bawuzimya hatarangirika ibintu byinshi. Abashinzwe iperereza baracyakurikirana ariko amakuru dufite tutarabonera gihamya ni uko ari umuntu wasudiraga noneho ibishashi bigwa muri za matela, umuriro uraguruka.”

Umwe mu baturage wari uri mu rusenero ruri hafi y’aho iyi nkongi yabereye yabwiye IGIHE ati “Twakinguye amadirishya tubona hahiye turasohoka n’abandi turatabara…Icyahatwitse sinakimenya ariko hahiye neza bishoboka, bahamagaje ubutabazi, kizimyamwoto zihageze umuriro ugeze nko mu cya kabiri cy’agakiriro.”

Ubwo inkongi yadukaga muri aka gakiriro ka Kimironko, abo mu ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi bihutiye gutabara, babasha kuzimya umuriro ariko byinshi byamaze gutikirira muri iyo nkongi nk’uko bigaragara muri aya mafoto.

Ibikoresho birimo imbaho, matela, imashini zibaza n’ibindi byahiye birakongoka