Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje yamaze kubona iby’ingenzi bizifashishwa mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, kandi ko imyiteguro irimbanyije, ku buryo mu byumweru bibiri izatangira kwakira kandidatire z’abashaka kwiyamamaza iyo myanya.
Aya matora ateganyijwe muri Nzeri, NEC ivuga ko ingengo y’imari ya miliyoni ziri hagati ya 150-200 Frw zizifashishwamo yamaze kuboneka.
Asobanura aho imyiteguro y’aya matora igeze, nk’uko tubikesha IGIHE Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yavuze ko ibyinshi muri byo bimaze gushyirwa ku murongo.
Ati “Turimo turarangiza amabwiriza ajyanye n’uburyo aya matora azakorwa, turi guhugura abantu batandukanye harimo n’abakozi bacu bazayayobora, tumaze kurangiza gukora urutonde rw’ahatorerwa hirya no hino mu Turere, mu bigo by’amashuri na za Kaminuza.”
Munyaneza yavuze ko mu byumweru bibiri gusa bazangira kwakira kandidatire z’abashaka kwiyamamaza.
Ati “Twatangiye no kwitegura igikorwa cyo kwakira kandidatire zabashaka kuziyamamaza, kizatangira tariki 22 Nyakanga, hasigaye igihe kitageze ku byumweru bibiri. Turi kubitegura ariko tunabimenyekanisha kugira ngo n’abifuza kwiyamamaza batange kandidature.”
Bimwe mu bisabwa kugira ngo umuntu yiyamarize kuba umusenateri harimo kuba ari umunyarwanda, inyangamugayo, kuba afite impamyabushobozi nibura y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza cyangwa yarakoze indi mirimo yo ku rwego rukuru, kuba afite nibura imyaka 40 y’amavuko, atarafunzwe n’ibindi.
Inteko itora abasenateri 12 bahagarariye Intara y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Inama Njyanama z’uturere na biro y’Inama Njyanama z’Imirenge. Biteganywa ko nibura tariki 30 Nzeri abasenateri bashya bazaba bamenyekanye.
Sena igizwe n’abasenateri 26 barimo 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu. Barimo umusenateri umwe uhagarariye Umujyi wa Kigali na babiri b’Intara y’Amajyaruguru, naho Amajyepfo, Iburasirazuba n’Iburangerazuba buri imwe igire abasenateri batatu, bitewe n’umubare w’abaturage nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ibivuga.
Hari kandi abasenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika; bane bashyirwaho n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki; umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru bya Leta uri ku rwego nibura rw’umwarimu wungirije, utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.
Hari kandi umwarimu umwe cyangwa umushakashatsi umwe wo muri kaminuza no mu mashuri makuru byigenga nibura uri ku rwego rw’umwarimu wungirije utorwa n’abarimu n’abashakashatsi bo muri ibyo bigo.
NEC itangaza ko Inteko itora muri rusange igizwe n’abantu basaga 3600.
Bumwe mu bubasha bwa Sena harimo gutangiza no gutora ivugururwa ry’Itegeko Nshinga; gutora amategeko ngenga; gutora amategeko yemeza amasezerano mpuzamahanga ajyanye no guhagarika intambara, amahoro, kujya mu miryango mpuzamahanga, guhindura amategeko y’Igihugu, cyangwa ayemeza amasezerano mpuzamahanga yerekeye abantu ku giti cyabo no gutora amategeko yerekeye kurinda Igihugu n’umutekano.
Sena ifite kandi ububasha bwo kwemeza ishyirwaho ry’abayobozi bagenwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko no gutanga inama ku bibazo biremereye igihugu bijyanye n’inshingano zayo.