Nyarugenge: Amazi y’imvura yaturutse mu muhanda Ruliba-Nyamirambo yasenyeye abaturage

Amazi y’imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Nyakanga 2019,mu kagali ka Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo ni mu karere ka Nyarugenge,yangije amazu n’ibikoresho byari biyarimo bitari bike.

Amazu nibura arindwi twashoboye kugeraho amenshi ni ayo mu mudugudu w’Ingenzi,akagali ka Kivugiza umurenge wa Nyamirambo,imvura imaze guhita,muri buri rugo hari abakozi barimo kuvanaho amazi avanze n’ibyo yakwiriye muri buri cyumba cy’inzu.

Ibikuta by’ibipangu nabyo byahirimye,ibikoresho byo mu nzu byinganjemo ibiryamirwa Televiziyo na za mudasobwa n’ibyangombwa by’abanyeshuri bari bacumbitse muri ako gace  byangiritse.

Eric Mugabo umwe mu bafite ibyangiritse yagize atiNtabwo nabashije kubara ariko ibintu byinshi byangiritse amapasi,za mudasobwa, diplome z’abana nari ncumbikiye…byinshi byangiritse.”

Mugenzi nawe ufite ibyangiritse atiAhantu hose amazi yamanukiraga yasenye ibikuta yinjira mu nzu,yangije ibikoresho byinshi.”

Abagezweho n’ingaruka zo gusenyerwa n’amazi y’imvura bavuga ko byaturutse kukuba umuhanda mushya uva Ruliba ukagera I Nyamirambo utarahawe uburyo bwo gufata amazi y’imvura bityo iyo aguye amazi akaba yavaga mu muhanda ari menshi agasenyera igice cy’abatuye munsi yawo.

Eric Mugabo yagize atiN’ibi biza bitaratuzaho twarebye uyu muhanda twavugaga ko amazi azadutera, hari imiyoboro y’amazi bakoze ariko ntabwo bayikoze neza ,ubundi nta mazi yaduteraga.

Umuturanyi wa Eric Mugabo we atiAriko igitangaje ni uko bakoze umuhanda bakiyibagiza ko amazi ashobora kwangiriza abantu, ubu kugeza uyu munsi hafi ya hose aha ngaha hari ibibazo,abantu bakoze inyigo ntabwo bigeze bayinoza. Bakagombye  kuba barateganyije aho amazi azajya mbere yo gukora umuhanda.

Nta rwego na rumwe yaba u rwa leta cyangwa Kompanyi yakoze ibikorwa by’umuhanda twashoboye kubona ubwo twateguraga inkuru ngo tumenye niba abangirijwe n’amazi y’imvura yaturutse mu muhanda bazahabwa ubwishyu cyangwa niba hari ubundi bufasha bazahabwa,gusa hari imashini zirimo  gusibura umuhanda kandi hari n’abakozi twabonye banyura kuri buri nzu babarura ingano y’ibyangiritse.

Tito DUSABIREMA