Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yemeje ko umujyi wa Goma, ubarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu wagaragayemo umurwayi wa mbere wa Ebola.
Minisitiri w’Ubuzima yemeje ko ibisubizo byo kwa muganga byemeje ko umupasiteri wari mu gasantire ko muri Goma,umujyi utuwe n’abasaga miliyoni afite virus ya Ebola, nyuma y’uko ahageze kuri iki cyumweru.
Icyakora iyi minisiteri yamaze impungenge abaturage, ivuga ko ibyago by’uko iyi ndwara yakwirakwira muri uyu mujyi biri hasi cyane.
Abantu basaga 1,600 bamaze gupfa nyuma y’uko iki cyorezo kigaragaye mu burasirazuba bwa Kongo kuva mu mwaka ushize.
Uyu mupasitori yakoze urugendo rw’ibirometero 125 muri bisi yerekeza mu mujyi wa Goma avuye Butembo, aho yabanaga n’abantu bafite iyi virus ya Ebola.
Mu itangazo Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yashyize ahagaragara, yavuze ko ibyago by’uko iyi ndwara yakwirakwira muri uyu mujyi, biri hasi.
Iyi minisiteri yagize iti “ Kubera uburyo umurwayi yagaragaye byihuse n’uburyo yahise ashyirwa kure y’abandi, no kuba abagenzi bari muri bisi bose bakurikiraniwe hafi, ibyago by’uko iyi ndwara yakwirakwira mu mujyi wa Goma, biri hasi.”
Amakuru ahari avuga ko umushoferi w’iyi bisi n’abandi bagenzi 18 bari buhabwe urukingo kuri uyu wa mbere.
Minisiteri y’Ubuzima yari imaze igihe yitegura guhangana na Ebola mu mujyi wa Goma.
Muri Nzeri umwaka ushize hatangiye imyitozo yo kwita ku barwayi ba Ebola igihe baba bagaragaye muri uwo mujyi. Abaganga ibihumbi 3 muri uwo mujyi bahawe urukingo.
Iyi virusi igaragaye muri uyu mujyi uhana imbibi n’akarere ka Rubavu kari mu burengerazuba bw’u Rwanda, nta minsi mwinshi iciyeho Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko iri kuganira n’abafatanyabikorwa kugira ngo haboneke amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari cumi n’ebyiri azifashishwa mu gukomeza gukumira icyorezo cya Ebola.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Ndimubanzi Patrick yavuze ko ayo mafaranga azafasha kurushaho kunoza ibyakozwe byo kwitegura guhangana na Ebola mu by’iciro bibiri byabanje.
Ati “ Tugitangira twabikoraga ku rwego rw’igihugu, ubu ngubu turi kugenda tubimanura ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’umudugudu. Hakaba ariho dushyira amakomite, akaba ariho dushyira inzego zigenda zirushaho kugenzura uko zishobora kuduhamagara haramutse habaye ikibazo.”
Iki cyorezo cya Ebola cyagaragaye cyane muri Afurika y’Uburengerazuba hagati ya 2014 na 2016. Mu bantu 28,616 bayanduye mu bihugu nka Guinea, Liberia na Sierra Leone, 11,310 bitabye Imana.
Ebola ni indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.
Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.