Urukiko rw’ubujurire rwatangiye kumva ubujurire bwa Lt Joel Mutabazi, wavuze ko urukiko rukuru rwa gisirikare rutari rufite ububasha bwo kumuburanisha. Iburanisha ry’uyu munsi ryaranzwe no kumva icyo Mutabazi anenga urukiko rwa mbere, cyo kimwe n’abunganizi be bahuriza ku kuba yari kuburanisha n’urukiko rwa gisivili.
Lieutenant Mutabazi yumviswe ari kumwe na mugenzi we Nshimiyimana Joseph bakatiwe gufungwa burundu.
Iburanisha ryatangiye mu masaha ya saa yine(10h00) zishyira saa tanu, kubera urundi rubanza umucamanza ukuriye iyi nteko yari afite.
Lt. Joel Mutabazi yagagaye mu rukiko yambaye imyenda y’igisilikare cya RDF iriho inyenyeri 2 ku rutugu, zambarwa n’umusirikare ufite ipeti rya Liyetena(Lieutenant).
Uyu munsi yari yambaye amadarubindi bigaragara ko arwaye amaso, cyane ko mu iburaniha riheruka yari yanze kuburana, avuga ko atabasha gusoma atayambaye.
Yamaraga akanya agasohoka agiye mu bwiherero aherekejwe n’umutwe w’ingabo ushinzwe imyitwarire y’igisirikare uzwi nka ‘Military Police’.
Yari kumwe n’abantu 8 bareganwa kuri dosiye imwe, bose bambaye umwambaro w’icyatsi kibisi uranga umuntu ufunzwe n’igisirikare mu Rwanda.
Umucamanza ukuriye inteko iburanisha uru rubanza igizwe n’abacamanza batatu, yahereye kuri Nshimiyimana Joseph amubaza impamvu yajuririye igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare.
Uyu yasubije ko uru rukiko rutari rufite ububasha bwo kumukurikirana, kuko rwamuburanishije mu rubanza nk’umusirikare kandi ari umusivili.
Mu magambo ye, Joseph yagize ati “ Naburanishijwe mu rukiko rutari rwo, bamvane muri Uganda nk’impunzi. Bivuze ko nta ho nagombaga guhurira n’igisirikare.”
Yanagaragarije uru rukiko rw’ubujurire ko afite icyangombwa cy’ubuhunzi gitangwa na HCR, bivuze ko yari umuturage usanzwe w’impunzi.
Umwunganizi mu mategeko wa Nshimiyimana Joseph, umucamanza yamubazaga umukiriya we yunganira ikimugira umusivili, asubiza ko amategeko y’igihugu nayo ariko abiteganya. Urukiko rugaragazako badahuza imvugo hajyaho Lt Mutabazi.
Lt. Joel Mutabazi wagaragaje ko hari ingingo 7 Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwirengagije, yamaze umwanya munini avuga ko uru rukiko rutari rufite ububasha bwo kumuburanisha kuko ngo atakiri umusirikare.
Ati “Iyi myenda muruzi nambaye bayinyambika ku ngufu kuko ninjiye mu gisirikare muri 1991, nkivanwamo mu buryo bw’ ubwiru mu kwa kane kwa 2010.”
Mutabazi wihakanaga igisirikare mu rukiko yambaye impuzankano yacyo, yavuze ko kuva Kuwa 29 Nzeri 2011 yagiye muri Uganda ahunze, bityo ngo ntawaba impunzi ngo anabe umusirikare icyarimwe.
Urukiko rumubajije aho yabaga mbere y’uko ajya Uganda ahunze, yavuze ko iyo atekereje ibyamubayeho icyo gihe arwara ihahamuka.
Urukiko rwamubajije niba umuntu ava mu gisirikare gutyo gusa nta mategeko amusezerera, avuga ko kuva 2010 kugeza ubu nta mushahara yarakibona nk’abandi basirikare, nta bwishingizi buhabwa igisirikare cya RDF yahabwaga, ndetse ko n’umuryango we utari uzi aho ari.
Ibi yabivugaga ashimitse, avuga ko mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare rutatumaga abivuga kuko umucamanza yari yaramuhaye nyirantarengwa y’ibyo agomba kuvuga.
Ibi nibyo ashingiraho agaragaza ko urukiko rwa gisirikare rutari rufite ububasha bwo kuburanisha umusivili, kandi ko anashimutwa avanwa mu buhungiro muri Uganda, nk’uko yabibwiye urukiko, yajyanwe kubazwa mu Ishami rya Polisi Rishinzwe Ubugenzacyaha CID icyo gihe, bisobanura ko yafatwaga nk’umusivili.
Ibi kandi uyu musirikare avuga ko mu mpapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi u Rwanda rwari rwarashyizeho, zitamugaragazaga nk’umusirikare kuko igihugu cyari kizi neza ko cyamwirukanye.
Urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda rwakatiye mu kwezi kwa 10 kwa 2015 Lt. Joel Mutabazi gufungwa ubuzima bwe bwose, nyuma yo guhamwa ibyaha umunani byose aregwa n’ubushinjactaha bwa gisirikare birimo iterabwoba no gukorana n’imitwe y’ingabo itemewe na Leta. Yahamijwe kandi ubwicanyi n’umugambi wo gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu.