Perezida mushya wa Rayon Sports agiye guhangana n’ikibazo cy’imicungire mibi

Sadate Munyakazi watorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga, yatangaje ko imicungire y’iyi kipe n’ubuzima bwayo bwa buri munsi biri mu biza ku isonga ry’ibibazo azahangana na byo mu myaka ibiri agiye kuyiyobora.

Ibi Sadathe Munyakazi wari usanzwe ashinzwe kugura no kugurisha abakinnyi muri Rayon Sports, yabitangaje nyuma yo gutorerwa kuyobora Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga, nyuma y’amatora yakozwe n’abagize inteko rusange ya Rayon Sports yabereye mu i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Sadate yagize ati “Mu mbogamizi niteguye guhangana nazo muri Rayon Sports, ni ugushyiraho uburyo bufatika bw’imicungire y’ikipe, ibi nabigiriwemo inama n’abantu benshi baba hafi y’ikipe. Hagomba kwitabwa ku micungire y’imari ya Rayon Sports ndetse n’ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.”

Sadate Munyakazi w’imyaka 38 yatorewe kuba umuyobozi wa Rayon Sports asimbuye Muvunyi Paul wagejeje iyi kipe mu muri ¼ cy’imikino ya ‘CAF Confederations Cup’ ndetse mubyo abafana batazibagirwa, ni uko ku ngoma ye iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2018-2019.

Abayobozi batorewe kuyobora Rayon Sports mu myaka ibiri 2019-2021

Perezida w’icyubahiro : Paul Muvunyi
Perezida : Munyakazi Sadate
Visi perezida wa mbere : Tadee Twagirayezu
Umubitsi : Cyiza Richard
Umunyamabanga : Muhire Jean Paul
Itangishaka Bernard King : CEO
Umunyamategeko : Zitoni Pierre Clavere
Itangazamakuru n’itumanaho : Mugabo Justin
Ushinzwe imishinga : Claude Mushimire
Ushinzwe Tekiniki : Eric Nsabimana

Komite Ngenzuzi

Perezida : Dusayidirane Jean Nepo 
Visi perezida : Jean Paul Ndosimana
Umunyamabanga : Gaparayi Justitia

Komite nkemurampaka

Perezida : Umugiraneza Jean Michel
Visi Perezida : Bagwaneza Theopista
Umunyamabanga : Ernest Nsangabandi

Umwanditsi Peter Uwiringiyimana