Kinyinya:Umuhanda mubi utuma bahendwa iyo bateze ibinyabiziga

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Kinyinya n’abahagenda baravuga ko babangamiwe n’umuhanda w’igitaka wo mu kagali ka Gasharu ufite ivumbi ryinshi n’ubunyerere iyo imvura yaguye.

Ni umuhanda uturuka I Kinyinya ukanyura aho bita kwa Dubai ukagera I kami ugakomeza.

Bamwe mu bahatuye, abatwara ibinyabiziga n’abandi bahakorera ingendo bavuga ko igice cy’umuhanda kinyura mu kagali ka Gasharu ariho hateye inkeke kurusha ahandi.

Ni umuhanda urimo ibinogo ndetse n’uko ibihe by’ikirere bisimburana ubateza ibibazo.

Mu gihe cy’imvura ubateza ubunyerere abagenzi n’ibinyabiziga bikahagwa.

Naho mu gihe cy’izuba ukabateza ivumbi.

Uwitwa Ndagemu Jean Bosco aragira ati “Umuhanda ufite ubunyereri,iyo imvura yaguye ntawe uhanyura,ivumbi naryo ni ryinshi mbega uyu muhanda uratubangamiye.”

Undi witwa Ntabanganyimana Emmanuel yagize ati “Ibinyabiziga byacu bigenda bisimbagurika bitewe n’ibinogo biba biri muri uyu muhanda, ni umuhanda mubi cyane iyo imvura iguye harasaya n’imodoka ngufi ntabwo zihambuka.”

Zimwe mu ngaruka zigararagazwa n’aba baturage harimo nko gucibwa amafaranga y’umurengera ku ngendo cyangwa bakabura ibinyabiziga bibatwara kuko biba byatinye kwigabiza uyu muhanda cyane iyo imvura yaguye.

Umwanda uturuka ku bunyerere n’imvumbi mu gihe bari mu mirimo yabo ya buri munsi nabyo bibabera imbogamizi.

Hari igihe ibinogo biri muri uyu muhanda byuzura amazi agatembera mu ngo z’abaturage.

Uwitwa Kanzayire Chantal ati “Iyo imvura yaguye amazi yuzura umuhanda ndetse akadusanga no mu ngo bamwe tuba turimo kurwana nayo.”

Ntabanganyimana Emmanuel yungamo agira ati “Iyo bigenze gutya umugenzi umuca amafaranga menshi nkaho wagombaga kumutwarira amafaranga 500 ukamuca amafaranga 1000 bitewe n’uko uba ugiye kuzenguruka.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo burahamya ko bufite gahunda yo kubaka no gusana imihanda yo mu bice bisatira inkengero z’umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mbarabahizi Raymond Chrestien avuga ko uyu muhanda ugiye gusuzumwa hakarebwa niba wahabwa umwihariko.

Mbarabahizi ati “Muri Kinyinya kimwe n’ahandi muri ino mirenge y’umujyi hariho iyo gahunda yo kugenda dukora imihanda yo mu duce tumwe na tumwe kugira ngo inoge irusheho kuba myiza,wenda uyu munsi ntibaragerwaho ariko muri iyi gahunda yo gutunganya iyi mihanda hazasuzumwa imiterere y’uwo muhanda kugira ngo harebwe niba hahabwa umwihariko.”

Uyu muhanda uramutse ukozwe, usibye gukuraho imbogamizi zigaragazwa n’aba baturage, ni igikorwa remezo gishobora kwihutisha iterambere ry’ubuharihirane n’ubucuruzi hagati yabo n’ibindi bice bibakikije harimo n’umujyi wa Kigali.

NTAMBARA Garleon