Abasambana n’abantu benshi bafite ibyago byo kwandura Kanseri y’inkondo y’umura-Minisante

Ministeri y’Ubuzima irasaba urubyiruko kwirinda ubusambanyi mu rwego rwo kwirinda kwandura kanseri y’inkondo y’umura.

Mu karere ka Musanze, hatangirijwe ubukangurambaga bwo kwirinda iyi ndwara.

 Ubuhamya bw’umwe mu bagore bayirwaye bwumvikanamo ingorane yagize zirimo ubukene, ahanini bikaba byarakuruwe no kudasobanukirwa.

Usanase Angeline ni umwe mu bagore bazi ububi bw’indwara ya kanseri y’inkondo y’umura.

Ubuhamya bw’uyu mubyeyi bwumvikanamo ingorane yahuye na zo akimara kuyandura, harimo ubukene bwatewe no gutanga amafranga menshi yivuza iyo ndwara.

Agaragaza ko iyo aza gusobanukirwa ataribuyirware.

Yaje kuyivuza ku bw’amahirwe iza gukira.

Usanase ati “Amafaranga natanze ni menshi agera kuri milliyoni zirindwi z’amanyarwanda.Nagize Imana mbonye ibimenyetso bya kanseri y’inkondo y’umura njya kwa muganga barayibona baramvura ndakira.”

Amakuru Usanase afite kuri Kanseri y’inkondo y’umura si yo abandi bose bafite.

Uwitwa Nyirabahizi Siperansiya uvuga ko ageze mu zabukuru ni bwo akiyumva.

“Ku myaka 66 mfite iyi ndwara y’inkondo y’umura ntabwo nari nyisobanukiwe, nyimenyeye aha,ntabwo nari najyana umwana wanjye kuyisuzumisha mbimenye uyu munsi.”

Nyirabahizi Siperansiya na Nyiransabimana Epiphania bombi bo mu murenge wa Muko hari ingamba batahanye nyuma y’uko basobanuriwe ububi bw’iyi kanseri.

Nyirabahizi akomeza avuga ko atashye amenye iyi ndwara ndetse ko agiye gukangurira umukobwa we ufite imyaka 18, kujya kwisuzumisha.

Nyirabahizi ati “Njye icyo nungutse ni uko umwana wanjye namugira inama yo kujya kwisuzumisha,akicara yiyizi kuko ndamutse mbujije umwana wanjye  naba muhohoteye , nk’uko babitwigishije iyi ndwara irica.’’

Nyirahabimana we avuga ko icyo akuyemo,ari uko uwumvise ibimenyetso yihutira kugana ikigo nderabuzima

Abasanganywe iyi ndwara hakiri kare baravurwa bagakira.

urubyiruko rwayikingiwe rusaba bagenzi babo kujya kuyikingiza.

Aba bangavu bavuga ko basuzumwe indwara y’inkondo y’umura bakiga mu mashuri abanza.

Sarah Niyomahoro aragira ati “Inama nabagira, ni ukubashishikariza kujya kwisuzumisha ku bigo nderabuzima kanseri y’inkondoy’umura.”

 Kevine na we yunga mu rya mugenzi we,avuga agira ati “Nk’abana batigeze basuzumwa ikintu cya mbere nababwira ni uko bagana ibitaro bibegereye cyangwa ikigo nderabuzima bakajya kwisuzumisha bakamenya uko bahagaze.’’

U Rwanda rwabaye riri mu bihugu bya  mbere ku isi mu byatangije urukingo ku bana b’abakobwa, haherewe ku bana b’imyaka 12.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yemera ko koko iyi ndwara itari izwi nk’uko izindi zizwi. Asaba abantu kwirinda ubusambanyi.

“Urebye ni ubumenyi ntabwo bari bayizi cyane nk’uko bazi Malaria,Cyangwa iseru izindi ndwara bamenyereye, ni ukongera kuyivuga tukayigisha kurushaho,nk’uko twabivuze ko ari urukingo ntabwo rukingira ijana ku ijana ,ari ugusuzuma ushobora gusuzuma ntubibone kandi bihari ari umuti ntabwo uwunyweye akira.”

Minisitiri Dr. Gashumba yakomeje agira ati “Icya mbere ni ukwirinda,bakirinda ubusambanyi ,nk’uko twahoze tubyigisha iyi ndwara ifata cyane cyane abantu bakorana imibonanao mpuzabitsina n’abantu benshi, cyane cyane abafite ubudahangarwa bwagabanutse.’’

Kugeza ubu mu Rwanda abarenga 93% bahabwa uru rukingo.

Iyi gahunda kuri iyi nshuro iraha amahirwe abagore batakingiwe, guhera ku bafite imyaka 30-49, abo urukingo rwaje bararengeje iyo myaka.

ku isi, abarenga 50% basanganwa iyi kanseri irabica.

Mu Rwanda mu bagore ibihumbi 13 bari bayifite umwaka ushize, 50% yarabahitanye.

AGAHOZO Amiella