Abaturage bo mu karere ka Bugesera biganjemo abo mu murenge wa Rilima barataka inzara ikomeye batewe n’izuba ryavuye cyane bigatuma bateza imyaka,baremeza ko hari umubare w’abakomeje gusuhukira mu tundi turere bahunga iyi nzara.
Aho twabashije kugera mu Murenge wa Rilima mu masaha ya saa saba abaturage batemberaga mu Gasantere kari hafi y’umuhanda wegereye ishyamba rya Gako.
Abana bato nabo bari urujya n’uruza ku muhanda bari mu kigero cy’imyaka mike ubona ko bagakwiye kuba bari ku ishuri.
Hafi aho hari imirimi irimo amasaka nk’atatu, hari n’indi mirima irimo amateke ariko n’ayo make cyane.
Abaturage bagaragaza ko ibyo bahinze byangijwe n’izuba ryacanye ku buryo bukomeye,bemeza ko bashonje ndetse ngo hari ababurara abandi bakabwirirwa, bongeraho ko hari n’abasuhutse bahunga iyi nzara.
Benshi ntibifuje ko amazina yabo agaragazwa.
umwe yagize ati “Ubuzima rero bumeze nabi,turabwirirwa tukaburara.’’
undi yungamo ati “Hari inzara nyine n’ubukene, ubu rero ni ukwiberaho nka mayibobo.Benshi bagiye za Gitarama, mu Mutara abandi bajya I kibungo. Mu by’ukuri ntabwo tubayeho neza singiye kubeshya.’’
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buhakana bwivuye inyuma amakuru ko hari abasuhutse kubera inzara.
Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard yabwiye itangazamakuru rya flash ko n’ubwo abaturage batejeje imyaka nk’uko byari bisanzwe ngo nta nzara ihari yatuma abantu basuhuka.
Yagize ati “Nta baturage basuhutse, gusonza byo n’i Kigali abantu barasonza natwe turasonza ariko icyo twavuga havuye izuba abantu ntibeza uko bikwiye. N’iyo twagereranya (inzara) yo muri 2000 ntabwo tubonana hari inzara ku buryo umuntu ataka ngo ntabwo isanzwe.’’
Si ubwa mbere abatuye mu Ntara y’i Burasirazuba bataka inzara bitewe no kuteza imyaka yabo.
Mu mwaka wa 2016 tumwe mu turere tw’iyi ntara turimo Bugesera, Kayonza na Kirehe hari ikibazo cy’amapfa yatewe n’ihindagurika ry’ibihe, bituma abahinzi babura umusaruro, abaturage baho batangira kujya gushakishiriza imibereho ahandi.
Iki kibazo bamwe bita ko ari inzara yibasiye abatuye muri icyo gice, cyahagurukije inzego z’ubuyobozi kugira ngo barandure umuzi wacyo.
Icyo gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ingamba zo gushishikariza abahinzi gukoresha uburyo bugezweho bwo kuhira ibihingwa.
Didace NIYIBIZI