Kicukiro: Babangamiwe n’umunuko w’amazi aturuka mu ngo z’abaturage

Bamwe mu baturage batuye mu kagali ka Niboye mu murenge wa Niyoboye akarere ka Kicukiro baravuga ko babangamiwe n’umunuko w’amazi uturuka mu ngo z’abaturage agatembera mu mu nzira y’abaturage.

Ni inzira ituruka aho bita kwa Maradona inyura hagati y’amazu ikagera mu muhanda w’igitaka wo hepfo.

Hagati aho muri iyo nzira niho abaturage bagaragaza ko hari amazi ahatembera.

Ni amazi aturuka mu ngo z’abaturage, aba yuzuyemo imyanda kandi aba afite umunuko.

Abasinzi banywera ku tubari two hafi yaho nabo ngo hari igihe biba ngombwa bakihagarika muri iyo nzira, umunuko ugatomora.

Umwe mu baturage bahatuye witwa Umutoni Hellena aragira ati “kubera imyanda iba yivanze n’amazi biratugora cyane twebwe dukuburamo akenshi ni ukwambara ishashi.”

Undi witwa Ngirumpatse Claude aragira ati “Aya mazi urabona ni nk’ibintu by’umwanda ibyo abantu baba bogeje, ibyo baba bakarabye mbega ibifuro by’amasabune byose biraza bikirunda muri uyu muringoti.

Bagaragaza ko bashobora kwibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda nka  malaria iterwa n’umubu,impiswi ku bana bitura muri aya mazi n’izindi ndwara zitandukanye.

Umutoni Hellena akomeza agira ati “Urabona uko aya mazi asa, abana bashobora kuyatoba bakaba bakuramo indwara, ni ikibazo kiduhangayikishije.

Mugiraneza Jacques nawe ati “Umuntu ashobora no kuhandurira indwara zitandukanye kandi ateza n’ikibazo cy’umubu, hari igihe uba uri kugenda ukayagwamo ugasanga bibaye ngombwa ko usubira mu rugo guhindura umwenda.”

Ubuyobozi bw’Akagali ka Niboye bwemera ko iki kibazo bukizi gusa ngo ku bufatanye n’inzego z’umurenge bagiye gufatanya kugikemura.

Kwizera Joshua,umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali yemeye ko bagiye  gukebura abaturage banze  gucukura ibibyobo bibika aya mazi.

Aragira ati “Hari itegeko rirengera ibidukikije, hari n’amabwiriza y’umujyi wa Kigali agenga uburyo bwo gufata amazi yo mu nzu n’ibihano biteganwa iyo umuntu yateje ikibazo cy’amazi atembera mu mahanda, mu miferege cyangwa no ku baturanyi be, n’ubwo mwagisanze kimeze gutyo ariko hari abamaze gucukura ibyobo ariko abo bataracukura nibo tugiye guhangana nabo turizera ko nitugerayo kirakemuka.”

Ikibazo cy’aya mazi atembera muri uyu muhanda anyura hagati y’amazu y’abaturage si icya vuba, ubuyobozi bugaragza ko mu kwezi kwa kane bwandikiye amabaruwa abaturage bo muri uyu mudugudu abasaba guhagarika amazi ariko bamwe muri bo ntirabyubahiriza.

NTAMBARA Garleon