Kicukiro: Basenyewe inzu bahawe na nyirarume,abaturage bashinja Ubuyobozi kubogama-Video

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri inzu yabagamo umusore witwa Hitamoyesu Chance w’imyaka 25 na mushiki we w’imyaka 19 yasenywe nyuma yo kuyisohorwamo.

Byabereye mu kagali ka kamashashi mu murenge wa Nyarugunga ni mu karere ka Kicukiro.

Aba bombi basenyewe ndetse n’abaturanyi babo bashyira mu majwi ubuyobozi bw’umurenge kwirengagiza ko urubanza rw’ubwo butaka rwari rugikomeza nyamara bugahitamo kubasenyera.

Ni mu kagali ka Kamashashi mu murenge wa Nyarugunga tugeze ku nzu yabagano Hitamoyesu Chance na Mushikiwe Kiberinka Soleil twasanze hashize imonota mike imaze gushyirwa hasi ndetse n’ibyari biyirimo byandagaye,Chance na Soleil baba bonyine kuko nyina ubabyara kuri ubu ngo afunze,ubwo butaka birukanwemo basobanura ko ari ubwo musaza wa nyina yahaye umubyeyi wabo igihe yari agiye kwimukira mu bufaransa ari naho yaje gupfira azize uburwayi asiga umugore n’umwana umwe. Kiberinka Soleil aratubwira incamake y’iby’iyo sambu.

Kiberinka “Apfa asigiye uwo mugore we umwana umwe babyaranye,nyuma uwo mudamu aza kuva mu bufaransa nyuma nko muri 2005 abwira mama ngo yifuza ko amuha impapuro z’imitungo n’ubwo ari wowe bibaruriye nkazikubikira ukazagabana n’umwana wanjye kuko ni uwa musaza wawe.Mama rero nk’umuntu wizera muramukazi we yarabimuhaye.”

Kuri uyu wa kabiri nibwo aba bana basowe mu nzu ihita isenywa,si ubwa mbere bari bayisohowemo kuko ngo hari n’inshuro basohowe kandi nabwo umubyeyi wabo yari afunze kuko ari we wakurikiranaga iby’urubanza rw’iyo sambu bivugwa ko yahawe na musaza we ariko umugore w’uwo musaza we na n’ubu ukiba mu Bufaransa akaba ari we ugaragaza ko ari iye.

Kiberinka arakomeza asobanura uko byagenze kugeza basenyewe.

Kiberinka aragira ati “Gitifu yambwiye ati musaza wawe twaraje ubushize turumvikana arananirana,none turagira ngo yaba ahari yaba adahari usohore ibintu byose uvemo aho ujya ntabwo mpazi.Ndababwira nti nonese ndajya he muri iki gitondo? Arambwira ati ibyo ntabwo bitureba ikizima ni uko twababwiye kare ngo muvemo murabyanga, nahise mbabwira ko ntabasha gusohora ibiri mu nzu byose ngo mbishobore.”

Ibyabaye kuri Kiberinka na Musaza we byo gusenyerwa hejuru inzu bagasigwa hanze n’ibyayo byafashwe n’abaturanyi b’uwo muryango nk’ibyakozwe hatabayeho gushishoza.

 Umwe yagize ati “Nonese ubu barabasohoye babashyize hehe? Ni iyihe mpamvu uwo mugore atasuiza amaso inyuma ngo arebe aho ashyira izi mpfubyi agiye kwangaza? Ese ni iyihe mpamvu ubuyobozi bwo buticara ngo burebe aho aba bana bari bujye?”

Undi yagize ati “Icyo nasabaga ubuyobozi bw’umurenge wa nyarugunga ni uko bakwita kuri aba abana bakabamenya,kuko n’ubwo babasenyeye nta handi hantu bajya.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugunga buvuga ko butigeze busenya inzu abo bana bari batuyemo ahubwo ko bwashyikirije ikibanza yari irimo banyira cyo.

 Uwamahoro Jenevieve ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga.

Uwamahoro ati“Iyo nzu yasenywe ariko ntiyasenywe n’ubuyobozi yasenywe na nyiri ikibanza.ikibanza ni icy’umudamu witwa  Nkwakuzi Barutwanayo Marigarita yakiguze mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi,ibyangombwa yagiye akiguriraho birahari.Nyuma ya Jenoside  we n’umugabo we bajya gutura mu Bufuransa.”

Abajijwe niba hari ubufasha abana bari buhabwe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga yasubije muri aya magambo.

Ati “Bariya bana umuryango wabo ubareberera ntabwo ari abantu batishoboye,ariko nanone mu kubasubiza ibikoresho byose byari biri mu nzu,kugeza uyu munsi ntabwo bari baza kutugaragariza ko bafite ikibazo kugira ngo tubafashe.”

N’ubwo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko ikibazo cy’aba bana abo mu muryango wabo bakinjiyemo abana ntabwo babyemera kuko bavuga abo mu muryango wabo babirengagije.

Kiberinka yagize ati “N’ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa yavuze ngo abo mu imirynago yacu itwishingire,nta muntu n’uyu n’umwe muri bo uraza ngo aduhe amafaranga igihumbi ngo tugure isukari.”

Tito DUSABIREMA

Kanda aha ukurikire inkuru mu mashusho