U Rwanda mu bihugu bifite ibyago byo kwibasirwa na Ebola

Umuhuzabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ry’ubuzima (OMS), ushinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola muri Ituri no muri Kivu y’Amajyaruguru, Michel Yao, yemeje ko ibyago byo gukwirakwira kw’iki cyorezo mu ntara n’ibihugu bituranye na Goma birimo kwiyongera.

Ni nyuma y’uko i Goma hagaragaye umurwayi wa Ebola ndetse akaba yarapfuye kuri uyu wa kabiri nyuma y’umunsi umwe ajyanywe mu kigo kirimo kwita ku barwayi ba Ebola kiri i Butembo.

Inzego z’ubuzima zivuga ko abantu benshi bahuye n’uwishwe na Ebola i Goma batarabasha kuboneka kuva ku cyumweru barimo abari mu modoka yamuvanye Butembo ajya i Goma.

Igihe yanditse ko mu kiganiro n’abanyamakuru Michel Yao yavuze ko ‘u Rwanda na Uganda bifite ibyago byinshi nk’uko isuzuma rya OMS ryabigaragaje. Kugaragara kwa Ebola muri Uganda byaturutse ku ngendo z’abaturage”.

Akomeza avuga ko kugira ngo u Rwanda rube rwatekana nk’uko amabwiriza mpuzamahanga y’ubuzima abiteganya ari ngombwa ko hanozwa ingamba zo gusuzuma abantu ku mipaka.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, inzego z’ubuzima mu Rwanda zakingiye abaturage benshi baba mu karere ka Rubavu haturanye n’umujyi wa Goma, kugira ngo birinde ikwirakwira rya Ebola mu gihugu.

Kuva muri Kanama umwaka ushize, u Rwanda rwatangiye gupima Ebola abantu binjiye mu gihugu nyuma y’iminsi mike iki cyorezo cyongeye kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), zakoze imyitozo igamije kugaragaza ubushobozi bwo guhangana no gukumira icyorezo cya Ebola igihe cyaba kigeze mu gihugu.

Ebola ni indwara yandura iyo amaraso cyangwa amatembabuzi y’umuntu uyirwaye akoze ku muntu muzima.

Ibimenyetso byayo ni ukugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu ngingo, kubabara mu muhogo, gucika intege, guhitwa, kuruka cyane kandi kenshi, kuribwa mu nda no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri w’umuntu.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye abanyarwanda kwita ku isuku bagira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune; kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agaragaje ibimenyetso bya Ebola, gukomeza umuco wo kwivuza hakiri kare igihe cyose wumva urwaye no kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa ahagaragaye Ebola.

Kuri uyu wa Gatatu I Kinshasa hateraniye inama y’igitaraganya yahuje impuguke za OMS iyobowe n’umuyobozi w’uyu muryango, umunya Ethiopia Dr Tedros.

Ni inama isuzuma ingamba zihamye zafasha mu guhangana n’iki cyorezo.