Leta yongereye igihe cyo kugurisha imigabane yayo iri muri CIMERWA

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igihe cyo kugurisha imigabane yayo iri mu ruganda rwa CIMERWA cyongewe kugeza kuwa gatanu tariki 19 Nyakanga 2019.

Ikigo cy’Igihugu  cy’Iterambere (RDB) kivuga ko impamvu yo kongera iki gihe, ari uguha amahirwe abandi bashoramari bashaka kugura iyo migabane.

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara, rivuga ko abashoramari bifuza kugura imigabane, bahawe kuba batanze amabaruwa tariki 5 Nyakanga uyu mwaka.

Guverinoma y’u Rwanda ifite imigabane ingana na 16.54 % muri CIMERWA binyuze mu kigega Agaciro Development Fund.

Abandi bashoramari muri urwo ruganda barimo SORAS Group, RSSB na Rwanda Investment Group (RIG) bagaragaje ko bifuza kugurisha imigabane yabo muri Cimerwa.

Imigabane yose hamwe ya Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo igera kuri 49 %, bivuze ko ku bashoramari hari amahirwe yo kwegukana imigabane 17,228,878.

Uruganda rwa sima rwo muri Afurika y’Epfo, Pretoria Portland Cement (PPC) nirwo rufitemo imigabane myinshi ingana na 51 % ari narwo mushoramari mukuru guhera mu 2012.

Abakiliya ba sima bagaragaza ko ibiciro bikiri hejuru kandi imibare yerekana ko hari sima ikivanwa mu bindi bihugu cyane cyane ibyo mu karere.

Ubwo yatangizaga umwiherero wa 16 w’Abayobozi mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo, muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Kagame yasabye Guverinoma ko ihagarika ishoramari rihombya Leta harimo n’imigabane y’igihugu iri muri Cimerwa.

Yagize ati “Cimerwa nta nyungu Leta ijya iyibonamo, ntigeza sima ihagije ku banyarwanda, habe na kimwe cya kane cy’ikenewe kandi igiciro kiri hejuru, Leta irimo gusa kugira ngo yirengere igihombo”.

Cimerwa ifite ubushobozi bwo gutunganya sima ingana na toni 600 000 ku mwaka ariko ntijya ibigeraho.

Banki Nkuru y’Igihugu itangaza ko umwaka ushize Cimerwa yatunganyije sima ingana na toni 364,864 mu gihe sima ikenerwa mu Rwanda ku mwaka ingana na toni 640,455.

Kwiyongera kwa sima ikoreshwa mu Rwanda muri iyi minsi bituruka ku mishinga ikomeye y’ubwubatsi iri gukorerwa mu gihugu nk’umushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera n’uruganda rwa Nyiramugengeri ruri i Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.