Rwandex-Itanki y’imodoka itwara ‘petrol’ iraturitse, hari abahasize ubuzima

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane itanki y’imodoka itwara amavuta yafashwe n’inkongi y’umuriro iraturika, umushoferi n’uwahomaga iyo tanki bahasiga ubuzima.

Iyo mpanuka ibereye ahitwa Rwandex mu kagari ka Kinunga mu murenge wa Gikondo ho mu karere ka Kicukiro ku igaraji y’uwitwa Magambo.

Bamwe mu bakorera muri iryo garaji bavuze ko basudiriye iyo modoka ikirimo icyuka cyalisansi, umwe ati ” Barimo basudira mu itanki kandi yarapakiye lisansi, imifuniko y’inyuma ntabwo yari ifunguye, uko basudiraga umwuka wajyagamo bituma itanki ibyimba gihita giturika.”

Undi muturage na we yagize ati” Umusuderi yari agiye gukora iyi tanki yapakiraga amavuta asudiriye bibyara umuriro iraturika kuko ni itanki itwara petrol, twari aha mu igaraji, tugiye kubona tubona igipfundikizo cy’iyi kamyo gitumbagiye mu kirere, ntitwamenya ibibaye, ariko ikamye ihise iturika.”

Ni umuriro waturitse mu gihe gito ariko uhitana babiri.

Umukanishi wayihomaga ayirimo imbere witwa Makita yahasize ubuzima, umushoferi wari hejuru wayo wamwerekaga ahangiritse na we yakomeretse bikomeye ajyanywe kwa muganga ahasiga ubuzima, hakomereka undi mukozi wo mu igaraji wabafashaga.

Ni ukuvuga ko abahasize ubuzima ari babiri.

Abavuganye n’umunyamakuru wacu bavuze ko ibi byaturutse ku burangare bw’umusuderi, bakemeza ko ubusanzwe iyo bajya gusudira babanza koza itanki n’amazi.

Umwe ati”Guturika byo byatewe n’uburangare, urebye iyo itanki irimo lisansi ntihura n’amashanyarazi, ntibikorana, ubundi umuriro w’amashanya uzirana n’ibi bya lisansi, habayeho kudasobanukirwa.”

undi na we ati” Iyo baza kubimenya baba babanje kuyoza n’amazi, nk’umuntu ubizi uriya mukanishi ntiyagombaga kubikora ngo agendere ku byo shoferi yamubwiye, nk’umuntu w’umutekenisiye yagombaga gushishoza cyane ko ari umusuderi usanzwe ubizi kandi ubimenyereye.”

Inzego zishinzwe umutekano zahise zitabara zihita zizimya iyo nkongi y’umuriro aho Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro ni ryo ryahagobotse ku ikubitiro, hakurikiraho imbangukiragutabara.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwavuze ko iyi mpanuka isize isomo rikomeye.

Umukozi ushinzwe umutekano mu kagari ka Kinunga Kanyamugenga Pheneas yagize ati” Ibi bigiye guhagurukirwa ku buryo mbere y’uko umuntu yinjiramo tuzajya tumenya niba itanki yogejwe cyangwa babanze bayisature bayirangaze mbere y’uko umuntu yinjiramo kugira ngo hatazongera kuboneka impanuka nk’iyi.”

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

Abdullah IGIRANEZA