Uganda yarekuye abandi Banyarwnada babiri bari bafungiyeyo

U Rwanda rwakiriye abandi Banyarwanda babiri bari bamaze igihe bafungiye Uganda mu buryo bavuga ko budakurikije amategeko. Basabye ko bafashwa kugarura imiryango yabo isigayeyo.

Baziruwiha Jean Damascene w’imyaka 47 na Rwagasore Bernard w’imyaka 42, nibo banyarwanda babiri bagarutse mu gihugu cyabo nyuma yo kuva Uganda aho bari bamaze igihe bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bombi barasonura uko bafashwe n’icyo bari bagiye gukora muri Uganda.

Baziruwiha ati “Nagiye Uganda mu mwaka ushize ngiye gushaka imibereho mu byerekeranye n’umurobyi muri Lac Victoria ntangira ndoba indagara, ubwo mpasanga hari itorero ry’abarokore ADPR Pentecostal Church International Uganda,mpatangirira umurimo wo gusenga.”

“Hari mu gitondo ku itariki ya 23 Gicurasi 2018, nibwo navuye kuroba ngeze mu rugo telefone irasona nditaba nsanga ni umuyobozi w’akarere arambwira ati ejo uzanyitabe,nahise ntekereza ko anshakira iby’amatorero.Ngezeyo arambaza ngo ni inde wadutumye gushinga amatorero, ambaza ibyangombwa ndabimwereka  mubwira ko ndi umukozi nk’abandi, ahita ambwira ngo  n’ubundi ngo afite gahunda yo kumara abanyarwanda mu bugande ahita ahamagara polisi.”

 Rwagasore nawe yagize ati “Maze kugerayo numvise ko ngomba gukora nk’abandi, kugeza ubu nakoraga mu kigo cy’abazungu nkorera mu mirima yabo.Hagati aho  haje kuvuka ikibazo mu itorero nari ndimo, uwari umuyobozi w’itorero avuga ko ashaka kuzanamo irindi torero mu nyubako ya ADPR.”

Rwagasore akomeza agira ati “Ndamubwira nti ibi bintu ntibishoboka kuko ntibyemewe n’amategeko noneho batera amahane ahita ajya kuturega kuri polisi baradufunga badukorera dosiye tumara ibyumweru bibiri tubwirwa nabi gusa ntabwo badukubise.”

Aba banyarwanda bavuga ko n’ubwo bafunzwe ngo bari bafite ibyangombwa byuzuye. Rwagasore Bernard we asaba gufashwa kugarura umuryango we usigaye muri Uganda.

Muri werurwe uyu mwaka nibwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gusaba abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera umutekano wabo.

Ni mugihe hashize imyaka ibiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza, aho u Rwanda rwagaragaje ko rutishimiye uburyo abanyarwanda muri Uganda bafungwa, bagatotezwa nta mpamvu igaragara, bamwe babwirwa ko bazira kuba intasi,nyamara  ngo ari abaturage bagiye gushaka ubuzima.

Daniel HAKIZIMANA