Kamonyi: Umurambo w’umusore wasanzwe uziritswe ku giti

Mu murenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi haravugwa urupfu rw’umusore witwa Niyomugabo Gad wo kigero k’imyaka 21, bikekwa ko yaba yishwe.

Amakuru y’urupfu w’uyu musore wabaga mu mududu wa Ruvumura, mu kagali ka Cyambwe, mu murenge wa Musambira ho mu karere ka Kamonyi, rwamenyekanye ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa kane.

Bamwe mu baturage bamugezeho bwa mbere barahamya ko basanze aziritse ri mu kagozi k’ishuka.

Umwe muri bo witwa Tuyishimire Emmanuel aragira ati “ Nanyuze hano mu gitondo ngiye muri gahunda zanjye, ngiye kubona mbona hari umurambo uhaziritse. Mu byukuri wari uzirikishije ukagozi gatoya k’ishuka kuri iki giti cya voka, kandi yari yambaye ubusa.”

Mugenzi we witwa Mukamuganga Leodira aragira ati “Nagiye kubona mbona abantu bari guhurura, nanjye mba ndahuruye nsanga umurambo w’umusore uraziritse ku giti yambaye ubusa, byatubereye amayobera.”

Abaturage bagaraza ko bafite impungenge z’umutekano wo muri aka gace, kuko ngo hakunze kumvikana impfu zitandukanye zibasira abaturage bahagatuye. Akaba ariho bahera basaba ko ubuyobozi bwabafasha kubacungira umutekano.

Mukamuganga Leodira akomeza agira ati “Tujya twumva imfu z’abantu hirya no hino mu tugari dutandukanye, kandi tugerageza kuhagera tukabyibonera, ubwo turasaba ubuyobozi kuducungira umutekano.”

Kugeza magingo aya, Ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira bwemeza ko butaramenya neza icyaba cyateye urupfu rw’uyu musore, icyakora Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Mbonigaba Providance, arasaba abaturage kugira uruhare mu kwirindira umutekano, no gutangira amakuru ku gihe.

Aragira ati “Amakuru y’urupfu rw’uyu musore twayamenye mu gitondo tuyahawe n’umuturage, kugeza ubu ntabwo turamenya icyaba cyateye uru rupfu, gusa iperereza riracyakomeje.”

“Turasaba abaturage kugomeza kwirindira umutekano, gutangira amakuru ku gihe no kugira imibanire myiza hagati yabo.”

Ibyagomba by’uyu musore bigaragaraza ko yari yaravukiye mu karere ka Ngororero. Amakuru avuga ko yari maze iminsi igera kuri itanu aje muri uyu mudugudu gusura umuvandimwe we, ariko yaje kubona akazi k’ubupagasi ku mugore witwa Tereza.

Uyu Tereza yaje kumuha inzu yo ku isambu, ayibamo amuragirira inka, akanamukorera indi mirimo itandukanye.

Magingo aya umurambo w’uyu musore wajyanwe ku kigonderabuziama cya Musambira, kugira ngo hakorwe isuzuma rireba icya mwishe.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE:

NTAMBARA Garleon