U Rwanda rwasabwe kuziba icyuho mu masezerano mpuzamahanga

Abahanga mu by’amategeko mpuzamahanga barasaba u Rwanda kuvugurura amwe mu mategeko yarwo, kugira ngo amasezerano mpuzamahanga arebana n’iby’intambara rwashyizeho umukono ye kugaragamo ibyuho.

Aba bahanga kandi basaba u Rwanda kongera umubare w’ayo masezerano rushyiraho umukono.

Urwego rushinzwe amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rushyiraho umukono rwo ruvuga ko igihugu gifite uburenganzira bwo guhitamo amasezerano mpuzamahanga rugomba gushyiraho umukono.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gushyira umukono ku masezeramo mpuzamahanga arebana n’iby’intambara agera kuri 17, muri yo ariko hari ayo ubushakatsi bwa Komisiyo y’Igihugu yo Kuvugurura Amategeko bwerekanamo ibyuho.Urugero rutangwa aha ni ururebana n’imfungwa z’intambara.

Turyabe Robert umwe mu bakoze kuri ubu bushakashatsi ati “Aho usanga nko mu mategeko mpanabyaha, badashyiramo amagambo neza ajyanye n’ariya mategeko mpuzamahanga; reka tuvuge nk’imfungwa zafatiwe mu ntambara, ese zifatwa gute? Zifungirwa he?”

Abahanga mu by’amategeko basaba leta kugugurura amategeko kugira ngo ajyane n’ibisabwa kubahirizwa mu masezerano mpuzamahanga.Serugo Jean Baptiste wigisha mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “  Icyo u Rwanda rusabwa cyane, ni uko mu mategeko y’imbere mu gihugu, habaho impinduka, amategeko akavugururwa kugira ngo ajyane neza n’ibiteganywa n’ariya masezerano. Cyane cyane iyo ugiye gushyira amasezerano mpuzamahanga mu bikorwa, akenshi ubwayo ntabwo aba ahagije, biba bisaba ko habaho izindi ngamba zifatwa mu gihugu imbere, cyane cyane mu mategeko y’igihugu imbere, kugira ngo inkiko z’u Rwanda ndetse n’izindi nzego z’ubutegetsi zibashye kuyashyira mu bikorwa.”

Komisiyo y’Igihugu yo Kuvugurura Amategeko igaragaza ko kuba hari ibyo amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, agaragaza nk’ibidakwiye gukorwa ariko ntagaragaze ibihano bigenerwa uwabirengaho akabikora ari bimwe mu bishingirwaho hagaragazwa icyuho.

Havugiyaremye Aimable Perezida wa Komisiyo yo kuvugurara amategeko aragaragaza ikigiye gukorwa.

Ati “ Kuri izo nshingano dufite, cyangwa ibyo twemeye dufite, dukwiye bimwe na bimwe kubiteganyiriza ibihano, ari nacyo tugiye gukora.”

Komite mpuzamahanga ya ‘Croix Rouge’ yo igira inama ibihugu gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga arebana n’iby’intambara, kuko ngo kutabikora bishobora kugira ingaruka.

Mkran SAOU ni umuyobozi wungirije uhagarariye Komite mpuzamahanga ya CROISX Rouge mu Rwanda.

Ati “Amahame n’amasezerano mpuzamahanga ni inyungu mu kuyakurikiza. Iyo rero abantu batabyubahirije havuga ingaruka kandi amategeko y’imbere mu gihugu ni yo aza ku isonga mu gutuma ibi biba.”

Abashakashatsi kandi bagaragaza ko hari amasezerano mpuzamahanga 14 arebana n’iby’intambara u Rwanda rutarashyiraho umukono, bagasaba ko byakorwa.

Urwego rushinzwe amasezerano mpuzamahanga ruvuga ko atari ngombwa ko buri masezerano mpuzamahanga yashyirwaho umukono, ahubwo ngo igihugu gifite ububasha bwo gushungura hagendewe ku yafite akamaro.

Ntungire Jolly ni umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe amasezerano mpuzamahanga ashyirwaho umukono.

Ati “ Ntago buri masezerano yose uko atanzwe, ariko agomba kubahirizwa. Igihugu gifite ububasha bwo kurebamo ibifitemo inyungu kikaba aricyo cyemera. Cyangwa kikagenda kibikora gacye gacye.”

Mu masezerano mpuzamahanga u Rwanda rutarashyiraho umukono harimo n’ashyiraho urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rw’I la haye mu buholandi.

Tito DUSABIREMA