Abari batunzwe n’ubucuruzi bw’ibinyamakuru byandikwa ku mpapuro bararira ayo kwarika

Bamwe mu bari batunzwe no gucuruza ibinyamakuru byandikwa ku mpapuro baravuga ko babayeho nabi nyuma y’aho babuze amakuru acapye avuga ku Rwanda bacuruza

Aba bacururiza hirya no hino mu mu mujyi wa Kigali by’umwihariko i Nyabugogo no mu Kiyovu hafi ya ‘Hotel de Mille Collines’ basaba ko ubuvugizi bukorwa bugamije gushyigikira ibinyamakuru byandika bigacapisha amakuru ku buryo agera ku basomyi akiri mashya.

Umwe mu bacuruzi ati”Akenshi iyo weretse umuntu ikinyamakuru akubwira ko ayo makuru yayasomye kuri ‘internet’, urumva uwo ntaba agikeneye kuyasoma ku mpapuro, akakubwira ko ibyo ari ibintu byarangiye ko twasigaye inyuma mu iterambere.”

Undi na we yagize ati” Ibinyamakuru ntabwo binakiboneka, wenda bibonetse twabishishikariza abantu bakabisoma ariko ntibiboneka by’umwihariko iby’Ikinyarwanda, mbere twagiraga ibyitwa Rushyashya, Ingenzi, ibyo mu mahanga by’Icyongereza,…byasomwaga cyane ariko nta byo wabona.”

Abari batunzwe n’uyu murimo bavuga ko babuze ibitunga imiryango yabo ndetse ko baherutse gusabwa kuva muri uyu murimo bagashaka ibindi bakora.

Uyu mucuruzi twasanze mu Kiyovu ati” Akazi ko ‘Internet’ yagakuyeho, ubu turi kwitegura n’ubushize twagiranye inama n’ubuyobozi bw’Umujyi butubwira ko dushaka indi mishinga kugira ngo dukore ibindi, hakiri ibinyamakuru byinshi byigenga twaracuruzaga amafranga tukayabona ariko ubu byaragabanutse, abasoma mu mpapuro babaye bake.”

Aba bacuruzi bavuga ko bitegura kuva ku isoko, bagasaba ko haboneka ubuvugizi kugira ngo ibinyamakuru byongere bigane icapiro.

Undi mucuruzi ati” Ifaranga twari turifite, twaracuruzaga nimugoroba umuntu akaba afite ifaranga ariko ubu turi mu nzira tugenda, natwe turabizi turitegura kugenda kuko akazi kapfuye, ubu nyine ducuruza ibyo mu mahanga nk’ibi dufite, keretse habayeho ubuvugizi ibinyamakuru byigenga bikongera bigakora.”

Iri koranabuhanga rigaragazwa nk’iryaciye ubu bucuruzi rifatwa na bamwe mu bacuruzaga amakuru nko guhumira ku mirari, bakemeza ko na kera na kare gusoma atari umuco w’Abanyarwanda.

Bati” N’ubundi Abanyarwanda ntibakunda gusoma cyane, byari ukubahendahenda, ntibabikunda keretse abazungu, sinzi impamvu.”

Abafite ibinyamakuru bemera ko inkuru zabo zitagikurura abasomyi

Bamwe mu bafite ibinyamakuru byacapishaga amakuru bavuga ko impamvu inkuru bakora zitagikunzwe bifitanye isano no kuba ababyamamazagamo batakizana amafaranga.

Marie Louise Uwizeyimana uyobora ikinyamakuru Intego cyimukiye kuri murandasi yagize ati” Birumvikana bisaba amafaranga kugira ngo gisohoke, bisaba ko abantu bagisoma ari uko gifite amakuru afatika adasanzwe, ubu rero bisigaye bigoranye kugira ngo ikinyamakuru gisohoke kuko mbere byasabaga ko ugira abamamaza bakaguha amafaranga ukakijyana mu icapiro rya Uganda hanyuma  ukakizana ukagishyira ku isoko… Ubu rero abantu ntibakigura ibinyamakuru kuko amakuru menshi aba yaciye ku mateleviziyo, kuri interineti no ku maradiyo, ukayatangaza yabaye umuranzi [Amakuru ashaje], abantu ntibayagure.”

Kuri Byiringiro Jean Elysée uyobora Indatwa, ikinyamakuru cyasohokaga mu icapiro yerekana ko kuba iri tangazamakuru ritagicuruza ari uko nta nkuru zisesengura zinacukumbuye zikorwa.

Yagize ati” Muri biriya binyamakuru byo hanze, abanyamakuru bakora inkuru zicukumbuye [Investigative] na hano mu Rwanda ukoze inkuru zicukumbuye ikinyamakuru cyagurwa ukabona n’amafaranga menshi, natwe rero kuba abantu badakora inkuru zicukumbuye, inkuru ituma umuntu yishakira ikinyamakuru cyayikoze, biri mu mpamvu zituma ibyo binyamakuru bitabasha kugurwa ku isoko.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda, ARJ Bwana Gonzague Muganwa yemera ko koko iri tangazamakuru ricapisha riri mu marembera.

Yagize ati” Hagiyeho uburyo bwo korohereza ibinyamakuru byandika cyane cyane ubwo leta yageragezaga kugura icapiro mu gihugu, ariko ubu ryeguriwe abikorera, abanyamakuru bakeneraga iryo capiro boroherezwaga gukora bahabwa uburyo bw’inguzanyo abandi bakishyura mu byiciro, biza kugaragara ko bitahoraho, ubwabo[Abafite ibinyamakuru bicapisha] bafashe icyemezo cyo kwimukira kuri interineti.”

Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB gifite mu nshingano iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwanda cyemeza ko leta yabafashije ariko bakaza kwambura ntibishyure.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru muri RGB, Gerard Mbanda yagizer ati” Twaganiye na bo tubereka ko hari abakoraga mu bitangazamakuru byandika bajyaga gucapisha hanze y’igihugu bavuga ko n’amafranga yo kubicapa ari menshi ariko abo bacuruzi batwemereye ko bashobora gucapira Abanyarwanda ku biciro bavuga ko bakurikira hanze y’u Rwanda, bakabahera ku giciro kimwe cyangwa hasi kurushaho, icyabaye hari abo bacapiye ariko hari abandi babambuye banga kubishyura, ku buryo n’ubu bafite imyenda batigeze bishyura kandi barabakoreye akazi, urumva ko ubufasha bwari bwaratekerejwe kandi n’ubu buracyahari.”

Ibi bivugwa na ba nyir’ibitangazamakuru bisohoka ku mpapuro, bimaze gukendera ku isoko, birahura n’ibindi bibazo byemezwa ko byakuruwe n’iryo terambere ry’ikoranabuhanga nk’aho bamwe bagiye batakaza imirimo ya bo.

Abahanga berekana ko n’ubwo iri tangazamakuru ryandika rigacapisha ku mpapuro ryakomwe mu nkokora ritazigera ricika.