Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Avengers: Endgame yaciye agahigo k’imyaka 10 iba filimi yinjije menshi mu mateka - FLASH RADIO&TV

Avengers: Endgame yaciye agahigo k’imyaka 10 iba filimi yinjije menshi mu mateka

Iyi filimi ya ‘Marvel’ igaragaramo Robert Downey Jr, Chris Hemsworth na Mark Ruffalo, yinjije miriyari 2.79 z’amadolari.

Nyuma y’imyaka 10 filimi ya Avatar yari imaze iyoboye urutonde rw’izinjije menshi, yaciweho na Avengers: Endgame nka filimi yinjije agatubutse kurusha izabayeho zose.

Iyi filimi igaragaramo abantu bafite imbaraga zidasanzwe, yasohotse mu kwezi kwa kane kw’uyu mwaka, kuri iki cyumweru yagejeje miriyari 2.79 z’amadolari, ica kuri Avatar ya James Cameron, yo yari yarinjije miriyari 2.78 z’amadolari.

Alan Horn, umuyobozi wungirije muri Studio ya ‘The Walt Disney’, yatunganyije iyi filimi, yashimiye cyane James Cameron wayoboye Avatar.

Mu butumwa yatanze kandi, yanashimiye abafana, n’abakinnyi(actors) bagize uruhare muri iyi filimi ya Avengers: Endgame, anashimira n’abagize uruhare mu kuyitunganya.

Iyi filimi iri muri filimi z’ibihe byose, igaragaramo abasitari bakomeye nka Robert Downey Jr ukina nka Iron Man, Chris Hemsworth ukina ari Thor, Mark Ruffalo uyirimo nka Hulk na Chris Evans ukina nka Captain America, ni iya 22 muri filimi zatangiye gukinwa mu rukurikirane rwiswe ‘Marvel Cinematic Universe’ mu 2008.

Avengers: Endgame kandi yabaye filimi ya mbere yageje miriyali y’amadolari mu buryo bwihuse; yabikoze mu minsi itanu gusa.

Filimi Avatar yayobowe na James Cameron yasohotse mu 2009, yari yaranyuze kuri Titanic ku yinjije agatubutse, imara imyaka 10 yicaranye ako gahigo.

Avengers: Endgame yaciye aka gahigo mu mpera z’iki cyumweru, ubwo Studio ya Marvel yerekanaga filimi bafite mu mishinga zirimo, ‘Thor: Love and Thunder’, ‘The  Eteranals’ izagaragaramo Angelina Jolie, Blade izakinamo Mahershala Ali, na Black Widow izakinwa na Scarlett Johansson.